Miss Sandra Teta yagarutse mu Rwanda nyuma yo gukorerwa ubuvugizi

Miss Sandra Teta yagarutse mu Rwanda nyuma yo gukorerwa ubuvugizi

  • . Sandra Teta wahohoterwaga n'umugabo we yacyuwe mu Rwanda

Aug 11,2022

Nyuma y’iminsi havuzwe ko Ababyeyi ba Sandra Teta berekeje muri Uganda kuzana umukobwa wabo wahohoterwaga n’umugabo we Weasel ubu yageze mu Rwanda.

 

 

Amakuru ahari avuga ko Sandra Teta yageze mu Rwanda ku wa 10 Kanama 2022 ari kumwe n’abana be babiri yabyaranye na Weasel.

Ni nyuma y’ubuvugizi bwakorwaga n’abantu b’ingeri zitandukanye yaba ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru ryo mu Rwanda no muri Uganda. Ni byo byatumye umuryango wa Teta ujya i Kampala kugira ngo ufashe umukobwa wabo gutaha.

Bivugwa ko ubwo Se wa Sandra Teta yageraga i Kampala, yavuganye n’umwana we, bakemeranya ko agomba gutaha kuko nawe ari byo yashakaga cyane ko ngo yari yarabuze uko yava iruhande rwa Weasel.

Mu minsi ishize hasohotse amafoto agaragaza Teta Sandra yakubiswe bikomeye ndetse hanahishurwa andi y’uko yaba asanzwe akubitwa bikomeye na Weasel.

Kuva aya mafoto yasohoka, abantu banyuranye bahagurukiye rimwe batangira kwamagana ihohoterwa Weasel yakoreraga umugore we.

Ibi bibazo byavutse mu gihe Teta Sandra na Weasel bari bamaze iminsi bagaragaje ko bari mu myiteguro y’ubukwe bari batangaje ko buteganyijwe mu minsi iri imbere.