Ibyo wamenya ku ndwara bahimba chou-fleur, iterwa na HPV, ikibasira cyane abakoresha ururimi mu gutera akabariro.

Ibyo wamenya ku ndwara bahimba chou-fleur, iterwa na HPV, ikibasira cyane abakoresha ururimi mu gutera akabariro.

  • Ingaruka mbi zo gutera akabariro ukoresheje ururimi

Aug 10,2022

Human papillomavirus (HPV) ni indwara yandurira mu mibonano, ikaba ikunze kwibasira cyane abagabo n’abagore bakora imibonano n’abantu benshi, by’umwihariko abakora imibonano yo mu kanwa (oral sex),

Igitangaje ni uko iyi virusi itandurira mu maraso cyangwa andi matembabuzi yo mu mubiri, ahubwo uko imibiri yikubanaho niko wandura. Kandi benshi mu bayanduye nta bimenyetso bagaragaza, niyo mpamvu umuntu wese wakoze imibonano n’abantu benshi banyuranye aba afite ibyago byo kuyandura no kuyanduza.

Virusi ya HPV ni iki?

Human papilloma virus, mu magambo ahinnye HPV, ni virusi isakara cyane kandi yandura ku buryo bworoshye, ikaba ifata uruhu, inkondo y’umura, umwoyo, mu kanwa no mu muhogo. Iyi virusi igizwe nutwo twakita uduce, tugera ku 150, hakabamo udutera ibyo twakita nk’amaga (warts), n’udutera kanseri. Ibi bimeze nk’amaga, bifata ku gitsina, ku ruhu, ku munwa no mu muhogo, kanseri nayo kandi aho hose ikaba yahafata.

Ifata ahanyuranye ku mubiri

Iyi virusi rero uyandura iyo imibiri y’ibitsina yikubanaho cyangwa se igitsina cyikuba ku mubiri, nko gusoma mu gitsina cy’umugore (cunnilingus, lecher), konka igitsina cy’umugabo (blow job, fellation, sucking, succer), ndetse ibi bikaba aribyo biyikwirakwiza cyane kurenza imibonano. Impamvu ntayindi nuko habaho agakingirizo k’igitsina ariko ntiharabaho ak’ururimi cyangwa umunwa. Ushobora rero gukoresha ururimi cyangwa umunwa, wajya gukoresha igitsina ukambara agakingirizo, kandi wamaze kwandura.

Urwaye iyi ndwara arangwa n’iki?

Nkuko twabibonye ahabanza, benshi ntibagaragaza ibimenyetso cyangwa babigaragaza bikarangira vuba, ku buryo agira ngo nta ndwara afite nyamara virusi ikimurimo. Iyo akoze imibonano, aranduza.

Gusa iyo ibimenyetso bigaragaye ni ibi:

Ibyo twise amaga, gusa si amaga ahubwo ni ukwangirika kw’aho yafashe, hakamera nk’ahasataguritse kandi bibyimbye, bamwe babihaye akabyiniriro ka chou-fleur.

Bifata ku ruhu, umunwa, igitsina, ururimi, mu muhogo n’ahazengurutse umwoyo, ku batinganyi.

Ibyo biba bisa n’umweru cyangwa bisa n’uruhu rw’aho byafashe. Bishobora kuba bito cyangwa binini.
Ku bagore ahakunze gufatwa ni ku myanya y’igitsina inyuma, nyamara bishobora no gufata ku mwoyo, ku nkondo y’umura no mu gitsina imbere.

Igitsina cy umugabo uyirwaye

Ku bagabo naho bifata ku gitsina, ku mabya n’ahazengurutse umwoyo. Bishobora no gufata kandi mu mayasha no ku ntoki hamwe n’inkokora.

Aha niho havuye izina rya chou-fleur

Kanseri yo akenshi ifata ku nkondo y’umura, imyanya y’igitsina inyuma n’imbere ku mugore, igitsina ku mugabo, mu muhogo no ku mwoyo.

N’ibirenge bishobora gufatwa, ku gatsinsino ahanini ukaba wakibeshya ko ari imyate cyangwa amaga asanzwe. Ku bana n’urubyiruko, ibi twise amaga biza byijimye kurenza uko uruhu rusa, bigafata akenshi mu isura, ijosi cyangwa ahandi.

Umunwa w’umuntu wanduye HPV

Ni bande bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara?

Nubwo ntawe utayandura, ariko hari ibyongera ibyago byo kuyirwara.

Imyaka: ibi twise amaga bitaza ku gitsina biboneka cyane ku bana, ibyo ku gitsina bikaza ku bakuze naho ibyo ku birenge nabyo bikibasira abakuze.

Umubare w’abo muryamana: ibi nubundi twabivuze dutangira ko iyi ndwara yibasira bantu bakora imibonano n’abantu benshi. Bivuze ko no kuryamana n’uwayikoze n’abantu benshi nawe bikongerera ibyago


Kuba udafite ubudahangarwa buhagije. Ibi bireba ababana n’uburwayi budakira, abatewe ibice by’umubiri nk’impyiko n’umwijima, abafite agakoko gatera SIDA, abana n’abarwayi ba diyabete.

Kuba ufite uruhu rwangiritse  cyangwa rufite ibibazo. Ba nyamweru, abafite kanseri y’uruhu, abahorana ibisebe n’inkovu zidakira neza.

No ku rurimi irahafata

Kuba umubiri wawe wakikuba ku harwaye cyangwa ugahura n’ibyavuye ku wurwaye. Byumvikane ko iyo mu rugo hari uwanduye iyi ndwara ababana nawe bafite ibyago byinshi byo kuyandura, gusa ntibivuze kumuha akato, ariko hari ibyo agomba kwigengaho wenyine.

Gusoma no konka igitsina: ibi nabyo byongera ibyago byo kuyandura kuko nkuko twabivuze ibi nta gakingirizo bigira, ikindi kandi uruhu uba uri kurukuba cyane ku buryo kwangirika virusi ikinjira byoroshye.

HPV isuzumwa ite?

Kwa muganga bapima DNA, cyangwa muganga ubisobanukiwe iyo arebye bimwe twise amaga amenya kubitandukanya n’amaga asanzwe.

Ubundi buryo bwo kuyisuzuma ni ugukoresha uruvange rurimo vinegar n’amazi. Iyo ubisutse ahabaye amaga, hahita hahinduka umweru, ikimenyetso cy’uko ari HPV.

Kuri ubu hari gukorwa igerageza ry’uburyo bajya bapima amaraso n’amacandwe kugira barebe iyi virusi, ariko biracyari mu igeregezwa.

Iyi ndwara ivurwa ite?

Mu kuyivura, akenshi hakoreshwa uburyo bwo gukuraho ya maga aba yaje. Twibutseko indwara ziterwa na virusi nta muti, havurwa ibyuririzi cyangwa ibigaragara.

Ushobora kwigurira umuti wo gusigaho ukozwe muri salicylic acid, bikazagenda bivaho kugeza bishizeho.
Hari urukingo rutangwa mu gihe cy’amezi atandatu, ukaba utewe inkingo eshatu. Waba warayanduye cyangwa utarayandura, uraruterwa.

Indi miti itangwa inyuranye twavugamo: podophyllin (iyi uyihabwa na muganga), Imiquimod, podofilox, Trichloroacetic acid (uyihabwa na muganga),
Iyo bibaye ngombwa nta yandi mahitamo ahari, urabagwa aharwaye hagakurwaho. Habaho n’uburyo kandi bwo gushiririza aharwaye hakoreshejwe uburyo bwa laser.

Iyi miti yose  twibutse ko ari ivura ibigaragara, ubwo rero kuba wabivuwe ntibivuze ko utakanduza iyi virusi, iramutse ikikurimo.

Nakirinda nte iyi ndwara

Nubwo ushobora kwandura iyi ndwara mu buryo butunguranye, nko mu gihe uraranye n’ufite ibi twise amaga imibiri igakoranaho, cyangwa ugakorana imibonano n’utagaragaza ibimenyetso, ariko hari uburyo wakoresha ukagabanya ibyago byo kuba wakandura iyi ndwara.

  • Icya mbere, ni ukwirinda imibonano n’abantu benshi, ukagerekaho by’umwihariko kwirinda gukorana imibonano n’umuntu ugaragaza ibi bimenyetso.
  • Ikindi ni ukwirinda gukoresha ururimi mu gitsina mu gihe utazi neza uko uwo muri kumwe ahagaze. Niba utari bukorere aho mu gihe cy’imibonano, rwose no gusoma mu gitsina cyangwa kucyonka wabyirinda.
  • Kuri ubu hari inkingo eshatu zirinda iyi ndwara gusa buri wese agira urujyanye n’ubuzima bwe muri eshatu. Izo ni Gardasil, Cervaxil na Gardasil 9.2. Kwa muganga nibo baguhitiramo urukubereye.
    Irinde gukunda kurya intoki, mu gihe uziko ujya ukorakora abantu banyuranye. Ibi ubijyane no kwambara inkweto igihe cyose uri ahantu rusange nko mu bwiherero buhurirwamo na benshi. 


    Urukingo rwa HPV ruraboneka

    Src: Umutihealth
Tags: