Niwibonaho ibi bimenyetso uzihutire kwipimisha Virusi itera SIDA mu maguru mashya

Niwibonaho ibi bimenyetso uzihutire kwipimisha Virusi itera SIDA mu maguru mashya

  • Ibimenyetso byatuma ukeka ko wanduye virus ya SIDA

  • Dore ibimenyetso bikwiye gutuma wipimisha SIDA

Aug 07,2022

Ubwandu bwa virusi ya HIV cg SIDA ni indwara udashobora gupimisha ijisho cg ngo urebe umuntu uyimuboneho cyereka kwa muganga honyine nyuma yo gusuzumwa.

 

Uburyo bwizewe bwo kwirinda ubu bwandu ni ukwifata, kudacana inyuma ku bashakanye cg se byose byakwanga ukibuka gukoresha agakingirizo mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye.

 

Kumenya uko uhagaze bigufasha kubaho igihe kirekire ndetse no kudakomeza kwanduza benshi, mu gihe wasanga waranduye.

Kwipimisha ubwandu bwa HIV hakiri kare bikurinda kurwaragurika no kuzahazwa n’indwara z’ibyuririzi.

 

Dore ibimenyetso n’ibiranga ubwandu bwa virusi ya HIV ushobora kubona mu gihe ikigufata

Umuriro

Mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, kugira umuriro nicyo kimenyetso cya mbere cy’ubwandu bwa virusi ya HIV. Iyo virusi ikimara kwinjira mu mubiri wawe, ushobora kugira ibimenyetso nk’iby’ibicurane. Umuriro uba uterwa nuko virusi ziri kwinjira mu maraso yawe abasirikare b’umubiri bakagerageza kuzirwanya. Akenshi uyu muriro niyo wanywa imiti iwukuraho, ntupfa kugenda, ibi bikurikirwa no kubira ibyuya byinshi nijoro.

 

Kubira ibyuya nijoro

Uko ubwandu bwa virusi ya HIV bugenda bukwira mu mubiri, ibimenyetso nk’iby’ibicurane bikomeza kwigaragaza. Ushobora kuryama nijoro wumva ubushyuhe ari ubusanzwe, uko ijoro rigenda ubushyuhe bukagenda bwiyongera ku buryo budasanzwe. Umubiri wawe utangira gusohora ibyuya kugira ngo ugumane igipimo cy’ubushyuhe ugomba kubaho, aha niho uzabyuka ubona amashuka cg imyenda warayemo yatose cyane.

 

Inkorora

Inkorora itazana igikororwa kandi ihoraho itangira kukwibasira. Akenshi iyi nkorora ntikizwa n’imiti isanzwe ikiza inkorora. Iki ni ikimenyetso cy’uburyo umubiri wawe utangiye kwitwara ku bwandu bushya. Inkorora kandi ni ikimenyetso cy’uko ubudahangarwa bwawe bwibasiwe. Ishobora kubyara nyuma y’igihe umusonga, indwara ikomeye cyane kandi izahaza umubiri.

 

Kubabara umutwe

Kimwe mu bimenyetso bindi bisa nk’iby’ibicurane ni ukubabara umutwe bihoraho. Hari igihe kubabara umutwe bitangira guhinduka kubabara umutwe w’uruhande rumwe, bavuga ko umutwe w’uruhande rumwe ukabije iyo ukubabaza iminsi irenga 15 mu kwezi kumwe. 50% y’abanduye HIV bahita bumva ububabare bw’umutwe nk’ikimenyetso, mu gihe 27% bo bumva uburibwe uruhande rumwe.

 

Kokera mu muhogo

Kokera mu muhogo bishobora kuba ikimenyetso nacyo cy’ubwandu bushya. Ibi byerekana ko umubiri uri guhangana na virusi za HIV nshya zawinjiyemo, ibi kandi bishobora no kuza nyuma igihe ubudahangarwa bw’umubiri buzaba butangiye kuneshwa. Kokera mu muhogo bishobora guterwa n’ibisebe byaje mu kanwa, mu muhogo cg mu gifu.

 

Kumva ubabara umubiri

Kubabara imikaya no mu ngingo (aho amagufa ahurira) ni kimwe mu bimenyetso byerekana ubwandu bukiba. Ibi bishobora guterwa n’ububyimbirwe mu ngingo zikora abasirikare b’umubiri (lymph nodes) ziba ziri gukora benshi ku bwinshi. Bigira ingaruka kuri izi ngingo, kuko bitera imikaya kimwe n’izindi ngingo kubyimbirwa cyane. Ibi byose bishobora gutera indwara zikomeye nka arthritis n’izindi ndwara zo mu ngingo.

 

Umunaniro udasanzwe

Umunaniro udasanzwe utewe n’ubwandu bwa virusi ya HIV nicyo kimenyetso benshi batajya bitaho. Abantu benshi bakunda kugira umunaniro ukabije bagakeka ikindi kibazo kibitera nko gukora cyane cg kutaruhuka bihagije. Umunaniro udasanzwe hahandi uryama ukabyuka wumva ukinaniwe cyane uba ukwiye kwihutira kwa muganga ukamenya ikibitera. Iyo ubwandu bumaze kwinjira mu mubiri nyuma y’agahe gato ntiwongera kumva uyu munaniro, ugaruka nyuma igihe SIDA itangiye kugaragara.

 

Ubwandu bw’imiyege

Ubwandu bwa HIV iyo bukibasira umubiri bushegesha ubudahangarwa. Ikimenyetso cyerekana ko ubudahangarwa bwawe bufite imbaraga ni ubwandu butandukanye butangira kwibasira umubiri. Ubwandu bw’imiyege (yeast/champignon) nibwo bwiganza cyane, bwibasira cyane abari n’abategarugori, ubugaragara cyane ni imiyege yitwa Candida. Yibasira cyane cyane ibice by’imyanya ndagagitsina, igogorwa n’ahandi. Gukoresha imiti isanzwe ntacyo bitanga kugeza igihe imiti igabanya ubwandu itangiye gufatwa.

 

Gutakaza ibiro

Iki ni kimwe mu bimenyetso bigenda bigaragara cyane uko ubwandu bugenda bukura. Iyo ucyandura, bya bimenyetso bimeze nk’iby’ibicurane bishobora gutera iseseme, guhitwa no kuruka. Ibi nibyo bitera gutakaza ibiro. Uko ubwandu bugenda bukura, niko ibiro bigabanuka ku buryo bugaragara.

 

Gutakaza ibiro bikabije bivugwa, igihe watakaje guhera 10% y’ibiro byawe mu gihe cy’iminsi 30 kandi ugaragaza ibindi bimenyetso bijyana no gutakaza ibiro; byasobanuwe n’ikigo cy’abanyamerika gishinzwe kwita ku buzima na serivisi za muntu

 

Gufuruta uruhu no guhindura ibara

Iki ni kimwe mu bimenyetso byigaragaza cyane, bizwi ku izina rya “HIV rash”. Bigaragara muri 85% y’abacyandura. Gufuruta no guhindura ibara ku ruhu bishobora kubyara ibiheri binini cyane cyane mu bice bishyuha by’umubiri, nk’imyanya ndagagitsina cg mu maso. Akenshi ibi biheri biba bitukuye kandi biretsemo amazi

 

Ibiheri bituruka kuri SIDA

Guhindura ibara ukazana ibiheri byitwa HIV rashes ni kimwe mu bimenyetso by’ubwandu

 

Udusebe duto (cyane cyane ku munwa)

Udusebe duto dutangira kuza ni ikimenyetso cy’ubwandu bwa HIV, duterwa na virusi yitwa Herpes Simplex, dushobora kuza ku gitsina, ku munwa cg mu kibuno. Buri muntu wese ashobora kurwara herpes kabone nubwo ataba afite HIV, ku bafite ubwandu bwa HIV bo bihora bigenda bigaruka.

Herpes ni indwara igaragazwa no kuzana udusebe ku munwa, igitsina cg mu kibuno 

Mu gusoza reka tuvuge ko ibi atari byo bimenyetso byonyine bigaragaza uwafashwe n’ubwandu bwa virusi ya HIV, abantu bamwe na bamwe hari igihe batanagaragaza akamenyetso na kamwe. Ibi ni bibi cyane kuko iyo bitagaragaye ugakomeza gukora imibonano idakingiye, usibye gukwirikwiza virusi ya HIV mu bandi uba nawe uri kwikururira ibyago bikomeye kuko umubiri wawe ugenda urushaho gucika intege.

 

Niba utekereza ko ushobora kuba waranduye cg ufite ibyago byo kwandura, ipimishe vuba bishoboka bizakurinda kuba warwara indwara z’ibyuririzi zituruka kuri SIDA.