Dore abakinnyi 6 APR FC yaguze muri uyu mwaka w'imikino

Dore abakinnyi 6 APR FC yaguze muri uyu mwaka w'imikino

Aug 06,2022

Kuri uyu wa Gatandatu,Ikipe ya APR FC yeretse abakunzi bayo, abakinnyi bashya yaguze muri uyu mwaka w’imikino.

 

Mu muhango wabereye aho ikorera imyitozo I Shyorongi,APR FC yashimangiye ko yaguze abakinnyi 6 bashya biyongera ku ikipe yayifashije kwegukana shampiyona iheruka yari iya 3 yikurikiranya itwaye.

 

Abakinnyi 6 APR FC yaguze barimo:

Clement Niyigena

Ishimwe Christian

Fabio Nkundimana

Ramadhan Niyibizi

Ishimwe Fiston

Taibu Mbonyumwami

 

APR FC ifite umukino wa gicuti kuri iki cyumweru, itegura Super Cup Tariki ya 14.08.2022

 

Mu yandi makuru y’imikino avugwa mu Rwanda, Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego bibiri ku busa bya Leandre Onana na Rudasingwa Prince mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatanu.

 

Ku rundi ruhande, AS Kigali yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu wundi mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.