Nubwo abarimu bishimiye inyongera ku mushahara bahawe ngo hari icyo batishimiye

Nubwo abarimu bishimiye inyongera ku mushahara bahawe ngo hari icyo batishimiye

Aug 04,2022

Urugaga rw’abalimu mu Rwanda, SYPERWA, ruvuga ko rwakiriye neza inyongera ku mushahara wa mwalimu nyuma y’igihe kinini bifuza impinduka kuko isoko naryo ryahindutse

 

Kuwa mbere, leta yatangaje inyongera iri hagati y’amafaranga 50,000 na 70,000 ku mushahara wa mwarimu hashingiwe k’ugitangira akazi, n’amashuri bize kuva ku yisumbuye kugera kuri kaminuza.

 

Hari hashize imyaka myinshi abarimu binubira umushahara muto kandi batakambira leta kuwongera kuko ibiciro by’ubuzima byagiye bizamuka.

 

Abarimu b’amashuri ya leta n’afitanye amaseerano na leta bose hamwe hafi 98,000 nibo barebwa n’uku kongezwa umushahara.

 

Odette Mujawamariya umwe mu bayobozi bwa SYPERWA yabwiye BBC ko bashima leta yabibutse ariko ngo inzira iracyari ndende ku guhindura ubuzima bwa mwalimu.

 

Yagize ati: “Urebye amafaranga ibihumbi 108 mwalimu [wize A2 ugitangira] ahembwa n’ibiciro biri ku isoko…n’ubundi ariya mafaranga ntabwo yayahahisha, ngo akodeshe inzu, arihire umwana ishuri, n’ubundi biracyagoye, ariko icyakozwe cyaradushimishije.”

 

Leta yizeje kandi gushyira miliyari 5 mu isanduku yo kwizigamira no kuguriza izwi nka Mwalimu SACCO, igamije kuyongerera ubushobozi bwo gufasha beneyo.

 

Abarimu nubwo bishimiye iyi nyongera, bavuga ko umushahara w’umuntu ubundi ukwiye kuba ibanga ariko kuri iyi nshuro uwabo wagiye hanze bidakwiriye.

 

Mujawamariya asaba ko mu gihe inyongera ku mushahara ibayeho leta ikwiye kwirinda gutangariza bose igisanzwe gifatwa nk’ibanga hagati y’umukozi n’umukoresha.

 

BBC