Abakobwa gusa: Uyu si uwawe, va ku giti hakiri kare!

Abakobwa gusa: Uyu si uwawe, va ku giti hakiri kare!

Aug 04,2022

Muri iyi si dutuye buri wese ahugijwe n’imirimo ye ndetse no gushaka amafaranga ariko by’umwihariko buri wese ahugijwe no gushaka umukunzi bakundana by’ukuri.

 

Mukobwa, urashaka ko uwo musore aba uwa mbere kuri wowe ariko iyo muri kumwe hari ibyo ubona bitandukanye n’ibyo watekerezaga, ubona nta cyizere na kimwe urukundo rwanyu rutanga. Ni wowe ushyiramo imbaraga nyinshi cyane mu rukundo rwanyu. Asa n'aho ari kugutakariza igihe.

 

DORE IBIMENYETSO BIZAKWEREKA KO UWO MUSORE ARI KUGUTAKARIZA IGIHE GUSA

 

1.Ni wowe iteka ushyiraho igihe n'aho muhurira

 

Ntabwo ari wowe wagatangije ibiganiro bibaganisha ku guhura kwanyu mwembi. Ntabwo ari wowe mukobwa wagashatse ko muhura cyane. Niba agukunda yagashatse umwanya wawe ukaba uhoraho. Umuntu ugukunda aba agufitiye igihe udasangira n’abandi.

 

2.Akunda guhindura gahunda zanyu muba mwagiranye

 

Ibintu murabipanga, mukabinoza wajya kumva ukumva arakubwiye ngo 'gahunda zahindutse'. Uwo musore arakubeshya niba ari we wica gahunda mwari mufitanye. Niba koko agukunda azemera yice izindi gahunda afitanye n’abandi bantu ariko akubonere umwanya.

 

3.Ntabwo wari wahura n’inshuti ze

 

Kuba umuntu yakwereka inshuti ze cyangwa umuryango we ni ikimenyetso cy’uko agukunda kandi akwiyumvamo. Niba uyu musore atarabikora rero ntakigenda mureke.

 

Niba wicara ukavuga ngo ufite umukunzi kandi usanze ibi bimenyetso byose bimureba, wararenganye, uyu ntabwo ari we musore wawe, uyu ari kukwangiriza igihe mureke hakibona.

 

Inkomoko: Forgettingfairytales.com