Kigali: Imyambarire idasanzwe y'abakobwa mu gitaramo cya Tayc ikomeje kuvugisha abatari bake - AMAFOTO

Kigali: Imyambarire idasanzwe y'abakobwa mu gitaramo cya Tayc ikomeje kuvugisha abatari bake - AMAFOTO

Aug 01,2022

Mu mafoto ihere ijisho Abakobwa b’i Kigali bitabiriye igitaramo cya Julien Bouadjie uzwi nka Tayc [Tey-K] bakomeje kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga kubera imyambarire irimo igezweho n’itavuzweho rumwe bari baserukanye.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Nyakanga 2022 muri BK Arena. Tayc yagihuriyemo n’abahanzi bo mu Rwanda nka Christopher, Kivumbi King na Ruti Joel, mu gihe Dj Toxxyk yavangaga imiziki.

Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru, kuko ugereranyije abari bitabiriye babarirwa hejuru y’ibihumbi bitanu, bari biganjemo urubyiruko rurimo abakobwa bari babyambariye.

Ingingo ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga ni ijyanye n’imyambarire, yagaragaye cyane ku bakobwa b’urubyiruko n’abasore bagaragaye birekuye.

Babyinnye karahava, barasabana, ari nako bica icyaka dore ko icyo kunywa cyari munangi babifashijwemo n’Uruganda rwa Skol Brewery rwacuruzaga inzoga ya ’Skol Pulse’.

Ikigitaramo cyari kitabiriwe ku bwinshi