Abakobwa: Uyu musore ntakakubeshye niba akora ibi bintu nta gaciro ugifite imbere ye

Abakobwa: Uyu musore ntakakubeshye niba akora ibi bintu nta gaciro ugifite imbere ye

  • Ibimenyetso byakwereka ko nta gaciro ugifite imbere y'umukunzi wawe

  • Ibimenyetso byakwereko ko umusore atakigukunda

Jul 29,2022

Akenshi iyo ubushuti hagati y’umuhungu n’umukobwa bigeze ku ndunduro yo gusenyuka, umwe aba atagifite agaciro imbere y’undi agashaka uko yahagarika uwo mubano. Impamvu nyamukuru yo gusenyuka k'uwo mubano ni uko umusore aba atakibona agaciro k’umukunzi we.

 

Aha turibanda ku basore ibintu bibagaragaraho iyo batagiha agaciro abakunzi babo bityo igihita kiza mu ntekerezo zabo ari uko bahagarika urukundo ari nabwo bashaka inzira cyangwa impamvu zo kuruhagarika burundu. Gusa hari abakobwa bacye bahita babivumbura ariko hari n'abandi badahita babibona.

 

Mukobwa dore ibikorwa 6 by’ingenzi byakwereka ko utagifite agaciro imbere y’umusore mukundana:

 

1.Umusore ahisha umukunzi we ibintu by’ingenzi

 

Iki ni cyo kintu cya mbere kigaragaza abahungu batagiha agaciro abakunzi babo. Mu gihe cyera yajyaga amubwira byose, ariko agatangira kumuhisha ibintu byose by’ingirakamaro mbese akabigira ibanga, akabyihererana. nkawe mukobwa, nubona umukunzi wawe atangiye kuguhisha ibyo yajyaga akubwira by’ingira kamaro,ujye umenya ko ntagaciro ugifite imbere ye.

 

2.Ntiwabona akunda kwibaza byinshi cyangwa akubaza byinshi

 

Rimwe na rimwe iri kosa rikunze gukorwa n’abakobwa, bibaho k’umusore igihe arambiwe urukundo ariko mu byukuri nuko aba abona umukunzi we ntagaciro agifite, yibaza ibintu byinshi ku giti cye,kubandi bakunzi be ndetse no kwibaza ku buranga bw’umukunzi we aba abona butagifite umwimerere.

 

3.Ahazaza he ntabwo uba urimo

 

Iyo agukunda ugifite agaciro kuri we,ashobora kureba ahazaza he muri kumwe ndetse ibi bigatuma mumubano wanyu mugira ibyo mutegura kuzageraho muri kumwe. Ariko iyo atakiguha agaciro, ntabwo mwarebera hamwe ahazaza hanyu nagato.bityo ibi bigatuma umubano utagira intego ya hazaza, kandi bizaba bigoye kuganira ku hazaza kugeza muhagaritse gukundana dore ko aba aribyo yifuza.

 

4.Amushimira gacye gashoboka cyangwa bya ntabyo

 

Igihe umuhungu afitiye agatima umukunzi we,ahora amushimira kuri buri kimwe akoze,avuga ku bwiza bwe amutaka bihebuje akanagerageza ku mwenyura igihe cyose arebye mu buranga bw’uwo akunda. Mu gihe ibyo bitakigaragara, umukunzi we ntagaciro aba agifite, atangira kubona ko atari ngombwa gusekera uwo akunda,nta kumushimira ahubwo aba yarigize icyabuze.

 

5.Kugirana nawe ikiganiro biragabanuka cyane

 

Mugihe ugifite agaciro, yifuza guhora hafi yawe igihe cyose, kumva ijwi ryawe buri kanya, kukubona no kukumva biba ari ihame kuri we. Ariko iyo atakigufitiye agatima,kuvugana nawe biba bigoye kuburyo biba atari n’ihame, mbese bikagenda bigabanyuka kugeza ubwo bihagarara burundu.

 

6.Uhinduka igikoresho cy’imibonano mpuza bitsina gusa

 

Ubu nubundi buryo bugaragaza ko umuhungu atagifata umukunzi we nk’uw'ingirakamaro. Iyo umuhungu akunda bihagije umukunzi we,imibonano mpuzabitsina ntabwo ari ihame, ariko iyo atakimufata nk’uwagaciro, ihita iba ihame ridakuka mu rukundo mbese urukundo ruba rushingiye kuriyo gusa maze umukobwa yashaka kubyanga umuhungu agahita ashinza umukobwa ko atakimukunda bikarangira urukundo rugahagarara burundu.