Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa mukundana azavamo umugore mwiza
Abantu benshi bakunze kujya mu rukundo ariko ugasanga bagorwa no guhitamo abo bazabana bitewe cyane n’abo bifuza ariko hari ibintu by’ingenzi biranga umukobwa wavamo umugore mwiza ku buryo umusore wabibonye ku mukobwa bishobora gutuma afata umwanzuro wo kumushyira mu rugo.
Bimwe mu bintu biranga umukobwa wavamo umugore mwiza mu rugo:
1. Umukobwa utikubira
Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n’inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.
2. Umukobwa wigomwa
Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.
3. Umukobwa udahuzagurika
Ntabwo umukobwa yavamo umugore mwiza igihe ahuzagurika . Kuba umuntu akuze mu mutwe nabyo bigira uruhare mu gutuma ahazaza h’urugo rwe hatabamo rwaserera kuko aba afite ubushobozi bwo guhangana n’uburemere bw’ibibazo urugo rushobora kugira
4.Yita ku bashyitsi akabagirira neza
Mbere yo gufata icyemezo cyo gushaka umugore, abasore babanza kureba niba uwo mukobwa azashobora kwita ku bashyitsi basura urugo rwe, kuko mu Kinyarwanda bavuga ko ‘Urugo ari urugendwa’, kandi na Rugamba Cyprien yabivuze ukuri ifuni ibagara ubushuti ni akarenge.
5.Aharanira ibyakubahisha umugabo we
Umugore mwiza aharanira icyahesha umugabo we ishema mu bandi, akamuvuganira aho bibaye ngombwa. Niyo umugabo we ari mu ikosa rito umugore mwiza yirinda kumuteza abantu byaba ngombwa akaza kumucyaha biherereye.
6.Umukobwa ucisha make
Umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakunda, iyo agezeyo arubaka ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose, iyo bageze mu rugo umuriro uraka.
7. Umukobwa usenga
Umuntu wiyambaza Imana, uyubaha, umenya n’uburyo afata abantu, iyo rero ushatse umuntu utarigeze abimenya usanga ntacyo atinya, kuri we nta kirazira.
8.Udahora yinuba
Umukobwa uzavamo umugore muzima ubereye urugo amenya gucunga ururimi rwe, ntabwo ahora yinubira ibitagenda akaba cyangwa se ibyo abonye byose akaba afite icyo abivugaho .