Amagambo Shaddyboo yabwiye umukunzi we yazamuye amarangamutima ya benshi

Amagambo Shaddyboo yabwiye umukunzi we yazamuye amarangamutima ya benshi

  • Shaddyboo yateye umutoma ukomeye umukunzi we mushya

  • Shaddyboo yabwiye umukunzi we amagambo akomeye

Jul 11,2022

Umunyamideli ukomeye hano mu Rwanda wamamaye nka Shaddyboo yabwiye umugabo we amagambo akomeye avuga ko yifuza kumubera byose ku buryo amubonamo nk’ahantu heza umuntu yajya yishimye ndetse akanahajya ababaye.

 

Ni ubutumwa Shaddy yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifashishije ifoto ari kumwe n’umunzi we Manzi Jeonot uherutse kwizihiza ibirori by’isabukuru ye y’amavuko.

 

Mu butumwa Shaddyboo yashyizeho yagize ati "Ndifuza kukubera ahantu heza ho kugana igihe ubabaye n’igihe wishimye."

 

Ni ubutumwa bwatumye benshi bagabanya gushidikanya ko Shaddyboo ari mu rukundo cyane ko hari abatekerezaga ko nta rukundo yaba agira bitewe n’ubuzima yibereyemo.

 

Kuva muri Werurwe 2022 ubwo Shaddyboo yatangazaga ko afite umukunzi ntasiba kugaragaza ko yahiriwe ndetse aryohewe n’urukundo arimo.

Shaddyboo ntago yigeze akunda kuvugwa mu rukundo cyane kuko n’abamuvugwagaho ibyo wasangaga we ntacyo abivugaho.

Kugeza ubu Shaddyboo ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye n’uwari umugabo we wamenyekanye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi nka Meddy Saleh.