Sri Lanka: Abaturage bateye ingoro ya Perezida kumweguza

Sri Lanka: Abaturage bateye ingoro ya Perezida kumweguza

  • Abaturage bakoze imyigaragambyo ikomeye yo kweguza perezida

Jul 09,2022

Muri Sri Lanka, habereye imyigaragambyo ikomeye kugeza ubwo Perezida yafashe umwanzuro wo guhunga. Abaturage binjiye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye ahitwa Colombo bateza akavuyo gakomeye.

 

Abigaragambya baturutse impande zose z’igihugu bakoze urugendo berekeza i Colombo basaba ko Perezida yegura nyuma y’amezi mu myigaragambyo kubera imicungire mibi y’ubukungu bw’igihugu.

 

Amakuru avuga koPerezida yahungishijwe ubu yimuriwe ahantu hizewe.

 

Igihugu gifite ikibazo cy’ifaranga rikomeje guta agaciro mu buryo bukabije kandi kigowe no kwinjiza ibiribwa, lisansi n’imiti.

 

Ibihumbi by’abigaragambyaga barwanya leta bagiye mu murwa mukuru ndetse abayobozi babo babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko bamwe bakodeshe za gari ya moshi kugira ngo bagereyo.

 

Binjiye muri Perezidansi I Colombo, basakuza bavuga ngo "Gota taha mu rugo!" banaca kuri bariyeri nyinshi za polisi kugirango bagere kwa Perezida Rajapaksa.

 

Polisi yarashe amasasu mu kirere kandi ikoresha ibyuka biryana mu maso kugira ngo igerageze kubuza imbaga yari yarakaye kwinjira kwa Perezida, ariko ntiyabasha kubuza bamwe mu mbaga kwinjira.

 

Umwe mu bashinzwe umutekano yabwiye AFP ati: "Perezida yajyanywe ahari umutekano.Aracyari perezida, arinzwe n’umutwe wa gisirikare."

 

Amashusho ya Facebook yafatiwe imbere mu nyubako yerekanye abantu babarirwa mu magana bigaragambyaga bipakiye mu byumba na koridoro, mu gihe amagana y’abandi yari hirya no hino mu kibuga hanze.