Perezida Kagame yavuze ku kuba yakongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ataha azaba muri 2024

Perezida Kagame yavuze ku kuba yakongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ataha azaba muri 2024

  • Igisubizo cya Perezida Kagame ku kongera kwiyamamariza kuba Perezida

Jul 09,2022

Mu kiganiro umukuru w'igihugu yagiranye na Perelman kuwa Gatanu, cyanagarutse ku ngingo zitandukanye, uyu munyamakuru yagarutse ku kibazo niba Kagame azongera kwiyamamaza.

Perelman ati “Ese urateganya kongera kwiyamamaza?”

Umukuru w’Igihugu yamusubije ko amatora ari amahitamo y’abaturage, kandi akorwa mu mucyo nta ngingimira. Yavuze ko binashobotse yakwiyamamaza kugeza mu myaka 20 iri imbere.

Perezida Kagame ati “Turi kuvuga amatora [...] amatora ashingiye ku mahitamo y’abantu. Mu byo tunengwa byose, nta muntu uravuga ko amatora atabaye mu mucyo ariko twabyumvise mu bindi bice abantu batavugaho, harimo ni iby’abantu batunenga. N’ubu mu bihugu biteye imbere, hari ibibazo by’amatora..."

Perezida Kagame yavuze ko nta muntu ukwiriye kumubwira ibyo gukora, mu gihe amatora ari mu biganza by’abaturage ngo bihitiremo icyo bashaka.

Iki kibazo Perezida Kagame yakunze kukibazwa kenshi n'ibitangazamakuru mpuzamahanga gusa nyuma y'aho itegeko nshinga ry'u Rwanda rivugururiwe mu 2015 mu ngingo ya 101, birasobanutse neza, rimwemerera kongera kwiyamamaza. Bitagenze uko, bwaba ari ubushake bwe bwite.

Rivuga ko Perezida Kagame yemerewe kuba yakwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda muri manda ebyiri z'imyaka itanu zitongerwa. Biteganyijwe ko amatora ya perezida azaba mu 2024.