Uwimbabazi Denyse wahoze ari umukobwa uteye neza yahitanwe na Kanseri

Uwimbabazi Denyse wahoze ari umukobwa uteye neza yahitanwe na Kanseri

  • Uwimbabazi Denyse yishwe na Kanseri yari amaze igihe arwaye

Jul 08,2022

Uwimbabazi Denyse ubwo yajyaga kwa muganga baramupimye basanga ari cancer yakwirakwiye umubiri wose ku buryo yari yarahereye ku mwijima igafata n’ibindi bice by’umubiri byatumye umubiri we ugenda ushiraho bigaragara kuburyo yari asigaye ari amagufa.

 

Ubwo Urugendo tv bamaraga gukora inkuru ndetse n’ikiganiro bagiranye nawe, hari abantu benshi bifuje kumufasha kugira ngo abashe kwivuza, binyuze muri group za whatsapp ni uko bamuteraniriza amafaranga yo kujya kumuvuza, nk’uko urugendo tv bakomeje babitangaza.

 

Gusa denyse akimara kugera kwa muganga ntago byagenze neza, kuko kuwa 6 Nyakanga 2022, ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko akigera kwa muganga yahise yitaba Imana. Denyse yari umu mama w’imyaka 32, gusa umugabo we yari yaramutaye kera, ariko yasize umwana w’umuhungu w’imyaka 15 ari nawe wamwitagaho muri ubu buzima yari abayeho.