MU MAFOTO: Irebere ibizungerezi byitabiriye igitaramo cya ‘Chop Life Kigali’

MU MAFOTO: Irebere ibizungerezi byitabiriye igitaramo cya ‘Chop Life Kigali’

Jun 26,2022

Igitaramo cya Chop Life Kigali cyabaye kuri uyu wa Gatandatu cyaririmbyemo abahanzi barimo Tekno, Nasty C, Khaligraph Jones, Bruce Melodie, Kenny Sol, Bushali na Ariel Wayz, cyitabiriwe n’abiganjemo abanyarwandakazi b’ubwiza n’uburanga bari baje bacyambariye.

 

Kimwe mu bintu u Rwanda ruzwiho uretse kuba ari igihugu cy’imisozi igihumbi n’ibisubizo ibihumbi, abanyamahanga benshi bazi ko haba abakobwa beza. Nubwo no mu nzira iyo ugenda ushobora kuba wabasha kubibona ariko iyo bigeze mu gihe cy'ibitaramo birushaho kwigaragaza.

 

Mu gitaramo cya Chop Life Kigali cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022 abakobwa b'ibizungerezi ntibatanzwe, yewe bari na benshi mu myambarire igezweho, kandi kuva igitaramo gitangiye kugera kirangiye baririmbanaga n’abahanzi yaba abanyarwanda n’abanyamahanga.

 

Gusa binyuranye no mu bindi bitaramo byitabirwa n’abahanzi b’abanyamahanga kuvuga ko abanyarwandakazi ari beza byabaye bicye, gusa ibi ntibikuyeho ko ari ukuri. Dore amwe mu mafoto agaragaraza izi nkumi zari zabucyereye ku bwinshi.

 

 

Higa Sharon uri mu babyinnyi bagezweho ni umwe mu bitabiriye

 

Byari ibyishimo

 

Benshi mu bitabiriye biganjemo ab'igitsinagore

Harimo n'abari baje bitwaje amafirimbi

Abarabukazi nabo bari bitabiriye

Chop Life Kigali ni kimwe mu bitaramo byahagurukije benshi

 

Ni ibihe bidasanzwe

Baririmbanaga n'abahanzi

 

 

AMAFOTO:  InyaRwanda.com