Abakobwa: Amagambo 10 y'ubuhanga abasore bakoresha muri iki gihe babenga abokobwa n'icyo aba asobanuye

Abakobwa: Amagambo 10 y'ubuhanga abasore bakoresha muri iki gihe babenga abokobwa n'icyo aba asobanuye

Jun 22,2022

Mu gihe bizwi ko ubusanzwe abakobwa aribo babenga - ibizwi nko gutera indobo - nyamara kuri ubu abasore basigaye aribo batera indobo abakobwa bifashishije ibintu bishya badukanye.

 

Mu bintu abasore bakoresha bashaka kubenga abakobwa harimo nko gutangira kubasaba ko baba inshuti ndetse no kugaragaza ko akiri umwana mu rukundo ndetse n’ibindi bikurikira:

 

1. Ndatekereza ko uri nka mushiki wanjye (igisobanuro-ntunshimishije)

2. Ndacyari umwana (igisobanuro-urangana na mama)

3. Singukunda muri ubwo buryo (igisobanuro-uri igikobwa kibi-kitagira agasura, nagira isoni turi kumwe)

4. Nta gahunda ndafata (igisobanuro-mfite inshuti nyinshi z’abakobwa)

5. Mfite indi nshuti y’umukobwa (igisobanuro-Singushaka)

6. Sinjya nganira n’abakobwa aho nkorera/niga (igisobanuro-singushaka)

7. Amakosa si ayawe ni ayanjye (igisobanuro-amakosa ni ayawe)

8. Ndacyakomeye ku kazi kanjye/amashuri yanjye (igisobanuro-nubwo ibindi ndimo bitanshimishije, birakuruta)

9. Ntabwo nzashaka (igisobanuro-ntabwo nashakana n’umukobwa nkawe)

10. Tube inshuti gusa (igisobanuro-niba witeguye kujya ku murongo wa nyuma!).