Abagore: Dore ibintu 5 wakorera umugabo wawe akarushaho kugukunda ndetse akagufata nk'umwamikazi

Abagore: Dore ibintu 5 wakorera umugabo wawe akarushaho kugukunda ndetse akagufata nk'umwamikazi

  • Ibintu byatuma umugabo wawe agukunda birenze

  • Uburyo bworoshye wakoresha ukigarurira umutima w'umugabo wawe

Jun 20,2022

Sobanukirwa uburyo 5 umugore yakoresha, bugatuma umugabo we arushaho kumukunda.

 

Ni ngombwa ko mu bashakanye hagati yabo bakomeza kugira urukundo, ndetse rukarushaho gukomera kugira ngo urugo rwabo rukomere. Ibi abahanga mu rukundo bavuga ko bishoboka igihe umugabo akunda cyane umugore we. Niba uri umugore kandi ukaba wifuza ko umugabo wawe arushaho kugukunda, nk'uko Elcrema ibivuga:

 

1. Ereka umugabo wawe ko umukunda aho kubimubwira

 

Burya mu rukundo ibikorwa nibyo by’igenzi kurusha amagambo. Ntuzakore ibyo ukeka ko abagore benshi bakorera abagabo babo, cyangwa se ibyo bakubwira ngo ukorere uwawe ahubwo gerageza ukore utuntu tw’umwihariko, umwereke ko umukunda bidaciye mu bandi. Niba ushaka ko umugabo wawe azajya aguha impano, gerageza nawe umuhe impano hanyuma nawe uzajya uzibona, nyinshi kandi buri munsi. ikindi kandi ugomba kujya wita ku mugabo wawe igihe cyose, ni ukuvuga mwaba mwirirwanye mu urugo cyangwa igihe avuye ku kazi; niba akora ugomba kumwitaho. Menya ko ari ikosa kuguma kuri telefone uvugana n’incuti zawe kandi umugabo wawe ahari. Niba ushaka ko umugabo wawe agufata mu buryo budasanzwe, tangira nawe umufate neza mu buryo bwose ushoboye.

 

2. Gerageza umwereke ibikorwa by’urukundo buri kanya

 

Niba muri umugabo n’umugore mwubatse, umugore akaba amaze kumenyera ko buri gihe umugabo ariwe uzana ingingo yo gutera urubariro, bikwiye guhinduka. Mugore nawe rimwe na rimwe jya ugerageza ube ari wowe utuma mutera akabariro, bizatuma umugabo wawe yumva ko nawe umukunda. Ibi kandi bizanatuma yikuramo ikintu cyo kumva ko igihe azanye igitekerezo kimeze gutya uzamuhakanira, kuko ngo usanga abagabo benshi bumva ko bari busubizwe inyuma igihe bazanye igitekerezo cyo gutera urubariro. Ibi ntibivuze ko iki ari cyo kintu cyonyine cyatuma umugabo wawe abona ko umukunda, ariko nanone hari ikintu bizahindura ku kuntu yagufataga, bizatuma kandi agukunda mu buryo wifuzaga.

 

3. Hagarika intonganya hagati yawe n’umugabo wawe, ahubwo utangire gukoresha amagambo meza y’urukundo igihe muganira.

 

Ubundi ngo muri rusange abagabo benshi ntibakunda gusubiza neza abagore babo, bigatuma n’abagore bavuga nabi. Nyamara icyiza si uko umuntu ukubwiye nabi nawe umwuka indi, ahubwo mugore jya ugerageza wicishe bugufi utege amatwi umugabo wawe ubundi umubwirane ikinyapfura ko uburyo agusubizamo utabikunda, kandi umubwire ko n’iyo aguciye intege bikubabaza cyane. Aha bizatuma umugabo atangira kugabanya gukoresha amagambo akarishye mu mvugo ye, kuko azaba abonye ko utabimenyereye.

 

4. Mwereke ko umutima wawe n’ibyiyumvo byawe bimufitiye icyizere

 

Igihe muri kuganira ujye ukoresha amagambo amwereka ko umwizera, kandi ko umutima wawe udashidikanya ko umugabo wawe ari umwizerwa. Ntugakunde kumubaza ibijyanye n’umubano wanyu cyangwa se ngo wibaze icyo yakora mu mibanire yanyu, bityo bizatuma umugabo abona ko unyurwa n’ibyo agukorera noneho arusheho kugenda agukunda.

 

5. Gerageza kwiyoroshya ujye unanyuzamo museke, bizatuma amenya ko burya nawe ukunda ibintu bikunezeza

 

Abagore benshi bakunda guhora bafunze amasura bashaka ko bahora baganira ibiganiro biremereye ndetse binasaba gutekerezaho cyane, kandi burya abagabo bakunda kuruhuka mu mutwe biganirira ibintu bitabasaba gukoresha ingufu z’ubwonko. Nubigenza gutya bizatuma aguha akanya yagaha abandi wenda ari nko mu kabari,  kugira ngo aruhuke mu mutwe aganira n’abandi bisekera. Niba unyuzamo ukamusetsa, mukaganira ku bintu bisanzwe bituma munezerwa, bizatuma aguha akanya kandi ajye ahora agukumbuye. Ugomba rero kwiga uburyo wajya ukina n’umugabo wawe mukishima kandi mugaseka.

Tags: