Ntuzakore ikosa ryo gushaka umugabo cyangwa umugore ugendeye kuri ibi bintu kuko byagushyira mu kaga gakomeye

Ntuzakore ikosa ryo gushaka umugabo cyangwa umugore ugendeye kuri ibi bintu kuko byagushyira mu kaga gakomeye

  • Nushaka umugore cyangwa umugabo kubera izi mpamvu uzaba uri kwita mu kaga

Jun 19,2022

Mu muco Nyarwanda ndetse no mu yindi miryango itandukanye y’abantu ku Isi, gushinga urugo ni imwe mu ntambwe zikomeye umuntu wese aba yifuza kuzatera. Gusa bamwe bajya gutera iyi ntambwe bagendeye ku mpamvu zitarizo maze bikabaviramo ingaruka mbi nyuma yo kurushinga.

 

Dore impamvu 6 zizagushyira mu mazi abira nuramuka uzigendeyeho mugufata icyemezo cyo gushaka:

 

1. Kurongora ugira ngo utange abagabo.

Nubwo bimaze kuba umuco, uramenye utazarongora/ rwa mu rwego rwo kugira ngo wemeze abantu: ko ukuze, ko nawe ushoboye kwitunga, ko nawe wakwiyobora, ko nawe utari ikiremba nkuko benshi babivuga n’ibindi nk’ibi.

 

Uzatungurwa ubonye ko muri ibyo byose bidasobanurwa no kubona urugo. Ahubwo uzubake niwiyumvamo ubushobozi bwo gukunda cyane kandi by’iteka ryose.

 

2. Kurongora ngo ubone uko wita kuwo mwashakanye cyangwa ngo we akwiteho

Menya ko atari byiza na gato kujya gushaka abagukorera ibyo wakwibashiriza cyangwa kujya gukorera abandi ibyo bakagombye kwikorera!  Kubana kwiza ni ukutirebaho ahubwo ugahora ushaka gukorera ibyiza uwo mubana kugira ngo hatagira ubera undi umutwaro.

 

3. Ntukarongore/ rwe ugamije gushaka icyubahiro/ ikuzo

Niba utarashoboye kwiha agaciro ndetse ntiwiyubahishe mu bo mubana, reka kwishuka ko bazakubahira kuko washatse, ahubwo uzarushaho kugawa kuko abatari bake bazakubona nk'umuntu wigerejeho, ukoze ibitari bimukwiriye. Banza wiyubahe ubone kurongora ninabwo uzubaha uwo muzashakana.

 

4. Ntugashake kuko utekerezako igihe kirimo kugucika

Ibi bikunda kubaho umuntu akibwira ati 'ndimo ndasaza, abo tungana barabyaye, ninjyewe ukiri ingaragu'. Uti 'rero nanjye ngomba gushaka kabone nubwo waba utari witegura bihagije!

 

Ibuka yuko gutegereza indi myaka mike  bishobora kuzakuzanira urugo rukunyuze kurenza wa wundi wahubukiye gushaka!

 

 5. Witekereza gushaka ugamije gusa kugira umuryango.

Burya ibikomere byo mu bwana biragorana gukira. Niba warabuze umuryango wawe cyangwa se ukaba waragufashe nabi ukiri muto, reka gukora ikosa ryo gushaka ugamije kuzahozwa/kuzavurwa ibikomere n’uwo muzashakana. Banza wikize ibyo bikomere ubwawe cyangwa se wifashishije abaganga ubone gushaka kugira ngo nubura ibyo wari utegereje kurushako ntibizaguhungabanye.

 

6. Wikinisha kubaka urugo ugamije gushaka umuterankunga mu butunzi.

Nubwo umunyarwanda yavuze ko  babiri baruta umwe, ntugakinishe gushaka mu gihe ukibona ko kubana ari imwe mu nzira yo kugukemurira ibibazo by’ubukungu (guhaha, imisoro, kwivuza n’ibindi) kuko umunsi bitabashobokeye, urugo rwanyu ntiruzamara kabiri.

 

Src:www.Wikihow.com