Abakobwa: Niba umusore mukundana yujuje ibi bintu 7 ntuzamwiteshe

Abakobwa: Niba umusore mukundana yujuje ibi bintu 7 ntuzamwiteshe

  • Umusore umukobwa adakwiye kwitesha

Jun 18,2022

Abakobwa bose baba bifuza kuzagira urugo ruzira ikinegu ariko bakagira imbogamizi yo kutamenya ibyo wagenderaho uhitamo umusore wakubera umugabo ukwizihiye. Hari ibintu 7 wagenderaho ukamenya ko umusore runaka yazakubera umugabo mwiza nk’ uko ubyifuza.

 

Niba umusore mukundana yujuje ibi bintu 7 ntuzamwiteshe:

 

1. Ashyira umukobwa mu bihe yifuza kubamo

 

Umusore uhamye ntabwo ashishikazwa no kuba afitanye umubano n’umukobwa gusa, ahubwo ashishikazwa na buri kimwe cyose ku mukobwa. Ahora yifuza ko umukobwa agaragara neza, ashaka ko aruta bose, ibyo bigatuma umusore akora ibishoboka byose ngo umukobwa amererwe neza cyangwa se atere imbere.

 

2. Ntabwo ajarajara mu rukundo

 

Umusore uhamye burya aba ari n’umukunzi uhamye, ntuzamusanga hano ngo ejo umusange hariya. Umusore w’icyitegererezo arakunda ku buryo nta bandi aha amahirwe keretse wowe yihebeye.

 

3. Urukundo rwanyu ntapfunwe rumutera

 

Umusore mwarwubaka rugakomera uzasanga buri gihe ahora yishimiye umukunzi we, bitamuteye isoni kuba muri kumwe kandi agahora yiteguye kubitangariza uwo ariwe wese.

 

4. Akubakamo kwigirira icyizere

 

Umusore uhamye atuma umukunzi we yumva ko nawe ubwe ari mwiza, ntabwo ari wa wundi ushima byose, ahubwo uzasanga ashimishwa n’icyiza yabonye. Ntabwo akunda gusa umukobwa ahubwo atuma umukobwa nawe yikunda birushijeho. Niyo abonye ikitamunyuze arakikugaragariza ariko atagamije kukwihenuraho cyangwa kugukomeretsa.

 

5. Ubunyangamugayo

 

Benshi bakunda kuvuga ku kuri, ariko ubunyangamugayo buza mbere y’ukuri. Ntabwo uzizera umusore utari inyanyamugayo. Umusore uhamye ahora ari umunyakuri ku mukunzi we, ntabwo ari umubeshyi, si indyarya kandi aba akuze bihagije ku buryo azi kuba inyangamugayo.

 

6. Agushyira mu mishinga ye

 

Abasore benshi batereta abakobwa ku buryo bw’imikino batanitaye ku hazaza habo. Umusore uhamye ashyira umukunzi we mu byo atekereza ku hazaza he, ntabwo agira isoni zo kurebera ibintu kure. Nta soni afite zo kugira ejo hazaza ari kumwe nuwo mukunzi, ibyo akabitegura uyu munsi ariko abiteganyiriza ahazaza.

 

7. Ntabwo yiyoberanya

 

Abasore bamwe na bamwe usanga bagira amasura abiri; bagashaka kuba abo batari bo, bakiyerekana nk'aho bakunze yewe n’igihe atariko biri. Umusore uhamye arakunda kandi agakunda by’ukuri. Ntabwo arangwa no kwiyorobeka kandi aba azi uko yabigenza igihe arakaranyije n’umukunzi we.

 

Src:www.lifehack.com