Miss Jolly agiye kujyanwa mu nkiko kubera ubwambuzi

Miss Jolly agiye kujyanwa mu nkiko kubera ubwambuzi

  • Miss Mutesi Jolly arashinjwa ubwambuzi kuri Resitora yo muri Tanzaniya

  • Resitora yo muri Tanzaniya igiye kurega Jolly n'abo bakoranye muri Miss East Africa

Jun 18,2022

Hashize iminsi Cater Season Resitora yo mu Gihugu cya Tanzania itangaje ko Mutesi Jolly afite uruhare mu kuba batarishyuwe amafaranga ubwo bagaburiraga abakobwa bari mu irushanwa rya Miss East Africa nubwo yabihakanye uyu muyobozi avuga ko nta mpamvu n’imwe Mutesi Jolly afite yo kwikuraho icyaha mu hihe ari mu bateguye icyo gikorwa.

 

Umuyobozi wa Cater Season avuga ko Mutesi Jolly kuba agerageza kwigira umwere atari byo kuko ibyabaye byose yari abizi.

 

Mu Kiganiro n’Inyarwanda yaganiriye nawe yagize ati "Mutesi Jolly ni we wihamagariye Rena(Uwo bareganwa) ngo bafatanye gutegura igikorwa, ni gute yatinyuka kuvuga ko ntaho ahuriye nabyo, Namwandikiye musaba ko yamfasha kwishyurwa aranyirengagiza".

 

Fatma yakomeje avuga ko iyo Kompanyi ari abanyabinyoma, avuga ko banagiranye amasezerano ariko bakayica.

 

Akomeza avuga ko kuba atarishyuwe ndetse yanatanga ubuhamya akirengagizwa n’abakamufashije byatumye afata indi myanzuro ati "Namaze kugana inzira y’amategeko".

 

Fatma yavuze ko Mutesi Jolly nta mpamvu n’imwe afite yo kwirengagiza ibyo arimo ndetse ko ashobora kuba ari mu bintu adasobanukiwe ati "Ariko mu magambo macye icyo nababwira ntabwo Mutesi Jolly aramenya uburyo bw’imikoranire n’ibyo akora, Ni gute yishora mu bintu atazi agakorana n’abanyamanyanga? Bityo rero afite kwirengera ingaruka".