Dore amakosa ugomba kwirinda gukora igihe aribwo ukinjira mu rukundo rushya

Dore amakosa ugomba kwirinda gukora igihe aribwo ukinjira mu rukundo rushya

  • Ibyo utagomba gukora niba ari bwo ukijya mu rukundo

Jun 18,2022

Ubusanzwe umuntu ukijya mu kintu aba akwiye kwitonda cyane ko uba ameze nk’umuntu uri kwiga by’umwihariko mu rukundo iyo utitonze hari amakosa menshi kandi akomeye ushobora gukora wowe ubwawe utazi ko ari amakosa ariko ugasanga bikuviriyemo kwicuza.

 

Dore amwe mu makosa ukwiye kwitondera gukora niba ari bwo ukijya mu rukundo

 

1. Kuvuga cyane ku bo mwigeze gukundana

 

Ntabwo ari byiza ko iyo utangiye gukundana n’umuntu uhora umubwira amateka y’abo mwakundanye nuko byagenze. Gerageza kugira aho ugarukira ibindi aba azagenda abimenya uko iminsi ishira muri kumwe.

 

2. Kwitangira cyane urukundo rwanyu

 

Si byiza kuba wakitangira urukundo rutari rwashinga imizi ngo utangire kurushoramo cyane. Aha igishoro ntabwo bivuze imitungo gusa,ahubwo hazamo igihe, ibitekerezo n’ibindi. Genda gahoro kandi ugendere ku ntera imwe n’uwo muri gukundana kugirango utamusiga. Kwitanga mu rukundo ni ngombwa ariko bifite igihe bigomba gutangirira bitewe naho urukundo rwanyu rugeze.

 

3. Kwiburira umwanya

 

Niba aribwo ukijya mu rukundo ntabwo ari byiza ko umwanya wose uwumuharira ngo wowe wiburire umwanya. Kuva mugitangira gukundana , ishakire uwmanya wawe uhagije wigengaho aho kuba ibyo ukora byose usa nkaho ariwe ugukoresha. Ufite uburenganzir abwo gufata umwanzuro utagendeye ku bitekerezo bye.

 

4. Kwihutisha ibintu

 

Iyo abanu bagitangira gukundana baba bafite byinshi bagomba kwiganaho, nyamara hari ubwo umwe aba aje afite gahunda y’ubukwe ugasanga ahise ayikubita kuri mugenzi we. Hari n’abahita batangira kwibaza abana bazabyara n’ibindi. Urugendo rwo gukundana rugomba kugenda intambwe ku yindi nta kwihutisha ibintu.

 

5. Kwibwira ko byose bigomba kugenda neza

 

Iri ni ikosa rikomeye kuko uba ukwiye kuzirikana ko uwo mugiye gukundana ari umuntu kandi azakosa.Ntabwo ibibazo hagati y’abakundana biba gusa ku bamaranye igihe kirekire. N’abamaranye igihe kigufi bagira ibyo batumvikanaho kandi ntabwo bivuze ko biri butume muhita mutandukana.