Sadio Mane yasubiye ku ivuko akinira mu kibuga cyuzuye ibyondo aho yatangiye isezerano rikomeye

Sadio Mane yasubiye ku ivuko akinira mu kibuga cyuzuye ibyondo aho yatangiye isezerano rikomeye

  • Sadio Mane yakiniye mu kibuga cyuzuye ibyondo i Bambali aho yavukiye

  • Sadio Mane agiye kubaka ikibuga mu cyaro yavukiyemo

Jun 17,2022

Rutahizamu Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool aheruka gusubira mu cyaro yavukiyemo muri Senegal anitabira umukino w’umupira w’amaguru mu kibuga cyuzuye ibyondo ari kumwe n’ibyamamare bitandukanye.

 

Mane, usa nkaho yiteguye kuva mu ikipe ya Jurgen Klopp akerekeza muri Bayern Munich muri iyi mpeshyi, yasubiye i Bambali gukina umukino wa gicuti ari kumwe n’amazina azwi mu mupira wa Senegal.

 

Nyuma yo gucongera agapira muri iki kibuga cy’intabire cyari cyuzuye icyondo n’imvura imuri ku mugongo we na bagenzi be,Sadio Mane yahaye isezerano abaturanyi be.

 

Sadio Mane, uvuka mu giturage cya Bambali yemeye kubaha mu mezi 5 ikibuga cy’umwatsi bw’ubukorano [tapis synthetique].

 

Mane yagize ati "Nakunze cyane gukinira mu mvura ku kibuga cya Bambali.Abo twahoze dukinana mu bwana bambwiye ko iki aricyo gihe cyo guhindura ikibuga.Imana nibishaka imirimo iratangira ku buryo mu mezi 5 cyangwa 6 hazaba hashyizwemo tapis synthetique."

 

Uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko yagiye Bambali ari kumwe na Papiss Cisse wahoze ari rutahizamu wa Newcastle hamwe na El-Hadji Diouf wahoze akinira ikipe ya Liverpool, ndetse na mugenzi we bakinana Mbaye Diagne hamwe na Desire Segbe ukinira ikipe ya Bénin.

 

Ikipe ya Liverpool irashaka miliyoni 42 z’amapawundi kuri Mane, ariko nubwo yagabanutseho miliyoni 7.4 z’amapawundi,Bayern yo yananiwe kuyatanga aho iri kurekura miliyoni 30.3 z’amapawundi hamwe n’andi miliyoni 4.3 azongerwaho bitewe nuko azitwara.