Gasabo: Umukozi wo mu rugo yemereye RIB ko ari we wishe umwana witwa Rudasingwa Davis

Gasabo: Umukozi wo mu rugo yemereye RIB ko ari we wishe umwana witwa Rudasingwa Davis

Jun 16,2022

Umukozi wo mu rugo kwa Rudasingwa Emmanuel Victor ubarizwa mu Mudugudu wa Karubibi, Akagari ka Cyaruzige, Umurenge wa Ndera ho mu karere ka Gasobo, yemereye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko ari we wishe umwana waho, Rudasingwa Ihirwe Davis wari ufite imyaka 9 y’amavuko.

 

Ku mugoroba wo ku ya 12 Kamena, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inkuru y'incamugongo ko uyu mwana, Rudasingwa Davis yapfuye, aho byakekwaga ko yishwe n'umukozi wo mu rugo Nyirangiruwonsanga Solange wahise anatabwa muri yombi."

 

Urupfu rw'uyu mwana rwashenguye imitima ya benshi babigaragazaga mu bitekerezo bitandukanye, basaba ko uwacyetsweho kumuvutsa ubuzima yakurikiranwa n'ubutabera byihuse.

 

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu Solange Nyirangiruwonsanga ariwe wishe uyu mwana nk’uko nawe abyiyemerera.”

 

DR Murangira yavuze ko uyu wari umukozi ukekwaho kwica Rudasingwa Davis, afungiye kuri sitasiyo ya RIB Remera mu gjhe iperereza  rikomeje, kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Src: Inyarwanda