Umuhanzi Yvery yakoze ubukwe butangaje na Vanessa - AMAFOTO

Umuhanzi Yvery yakoze ubukwe butangaje na Vanessa - AMAFOTO

  • Amafoto y'ubukwe bwa Yvery

  • Yvery yakoze ubukwe na Vanessa

Jun 13,2022

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho amafoto yaranze ubukwe bw’umuhanzi Rugamba Yves wamenyekanye nka Yverry washyingiranwe na Vanessa bari bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

 

Umuhango w’ubukwe bwa Yvery na Vanessa wabaye kuri iki cyumweru 12 Kamena 2022, muri Sports View Hotel.

 

Ubukwe bw’uyu muhanzi bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Ntigurirwa Danny (Danny Country), Danny na None, Olivis wo muri Active, abanyamakuru barimo Kwizigira Jean Claude wa Radiyo Rwanda, Benjamin (Gicumbi) na Uwimana Clarisse[Clamama] ba BB Fm Umwezi ndetse na David Bayingana wabaye Parrain w’uyu muhanzi.

Ahabereye ubu bukwe hari abantu bake biganjemo imiryango n’inshuti z’uyu muhanzi n’umugore we.

Aba bombi barushinze nyuma y’umuhango wo gusezerana mu murenge wabereye Kimihurura kuwa 5 Gicurasi 2022.

Vanessa yari agaragiwe n’abakobwa b’uburanga

Yvery yashyigikiwe n’abahanzi bagenzi be

 

David Bayingana nawe yari yabukereye

Tags: