Abasore: Dore ibimenyetso bizakwereka ko umukobwa mukundana azavamo umugore mwiza

Abasore: Dore ibimenyetso bizakwereka ko umukobwa mukundana azavamo umugore mwiza

  • Ibiranga umukobwa uzavamo umugore mwiza

Jun 10,2022

Gushyingiranwa n’umuntu mukagira umuryango mwiza ni kimwe mu bintu byiza biba mu buzima bw’umuntu nkuko bavuga ngo urugo rwiza n’ijuru rito hari ibintu by’ingenzi bishobora kugufasha kumenya niba umukobwa mukundana ashobora kuvamo umugore mwiza.

 

Bimwe mu bintu ushobora kureberaho umukobwa wavamo umugore mwiza.

 

1. Umukobwa ucisha make

 

Umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakunda, iyo agezeyo arubaka ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose, iyo bageze mu rugo umuriro uraka.

 

2. Umukobwa utikubira

 

Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n’inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.

 

3. Umukobwa w’umunyakuri kandi wubaha

 

Umukobwa w’umunyakuri, wubaha umugabo we , udasuzugura , umuha agaciro akwiriye n’ubundi iyo umushatse arabikomeza biba biri mu ndangagaciro ze

 

4. Umukobwa ugushyigikira

 

Umukobwa uzavamo umugore ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe,uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo.

 

5. Umukobwa usenga

 

Umuntu wiyambaza Imana, uyubaha, umenya n’uburyo afata abantu, iyo rero ushatse umuntu utarigeze abimenya usanga ntacyo atinya, kuri we nta kirazira.

 

6. Uwita ku bashyitsi akabagirira neza

 

Mbere yo gufata icyemezo cyo gushaka umugore, abasore babanza kureba niba uwo mukobwa azashobora kwita ku bashyitsi basura urugo rwe, kuko mu Kinyarwanda bavuga ko ‘Urugo ari urugendwa’, kandi na Rugamba Cyprien yabivuze ukuri ifuni ibagara ubushuti ni akarenge.

 

7. Umukobwa wigomwa

 

Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.

 

8. Ukunda gufasha abo arusha ubushobozi

 

Umugore mwiza ni umugore uzajya kwa muganga, cyangwa umuntu wo mu muryango we yajya kwa muganga ntabure umugemurira kuko mu bushobozi afite afasha abandi barimo abishoboye n’abatishoboye.

 

9. Aharanira ibyakubahisha

 

Umugore mwiza aharanira icyahesha umugabo we ishema mu bandi, akamuvuganira aho bibaye ngombwa. Niyo umugabo we ari mu ikosa rito umugore mwiza yirinda kumuteza abantu byaba ngombwa akaza kumucyaha biherereye.

 

10. Umukobwa udahuzagurika

 

Ntabwo umukobwa yavamo umugore mwiza igihe ahuzagurika . Kuba umuntu akuze mu mutwe nabyo bigira uruhare mu gutuma ahazaza h’urugo rwe hatabamo rwaserera kuko aba afite ubushobozi bwo guhangana n’uburemere bw’ibibazo urugo rushobora kugira