Perezida Macro yahishuye umutoza yifuza kubona atoza PSG ya Mbappe na Messi

Perezida Macro yahishuye umutoza yifuza kubona atoza PSG ya Mbappe na Messi

  • Perezida Macro yavuze ko yifuza ko zidane yatoza PSG

Jun 10,2022

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko yifuza kubona uwahoze atoza Real Madrid Zinedine Zidane agaruka mu Bufaransa gutoza ikipe ya Ligue 1.

 

Ibi yabitangaje mu gihe havugwa ibihuha bivuga ko Paris Saint-Germain yaba afite gahunda yo gushaka umutoza mushya ndetse yifuza ko Zidane yazasimbura Mauricio Pochettino muri iyi mpeshyi nubwo amasezerano ye azageza mu 2023.

 

Ku wa gatatu, Macron yabwiye RMC Sport ati: "Oya, ntabwo nigeze mvugana na Zidane], ariko ndamushima cyane kubera ibyo yakoze, nk’umukinnyi n’umutoza".

 

"Yatwaye ibikombe bitatu bya Champions League hamwe na Real Madrid, kikaba ari ikintu twifuza ku makipe yacu. Ndashaka ko yagaruka kuzamura Ubufaransa.

Ndizera ko, kubera inyungu za shampiyona y’Ubufaransa no ku Bufaransa, [Zidane] azagaruka kandi agatoza ikipe nini y’Ubufaransa, byaba byiza.

Uruhare rwanjye navuga ko Ubufaransa ari igihugu gikomeye muri siporo n’umupira w’amaguru, ko hari abantu bakomeye bakunda iyi siporo. Ni ngombwa kuri twe ko abakinnyi beza twatoje, rimwe na rimwe bakamurika ku rwego mpuzamahanga, bashobora kugaruka nyuma. "

 

Zidane biravugwa ko gahunda afite ariyo gutoza ikipe y’igihugu ariyo mpamvu yanze gutoza amakipe menshi nyuma ya Madrid.