Abasore: Niba umukobwa ajya akubaza ibi bibazo aragukunda cyane n'ubwo adatobora ngo abikubwire. Ahasigaye ni ahawe

Abasore: Niba umukobwa ajya akubaza ibi bibazo aragukunda cyane n'ubwo adatobora ngo abikubwire. Ahasigaye ni ahawe

  • Ibimenyetso byakwereka ko umukobwa agukunda cyane

  • Ibibazo umukobwa abaza umusore akunda

Jun 09,2022

Abagabo benshi n'abasore birabagora kumenya ko inkumi runaka ibakunda bya nyabyo, ari nabyo bituma rimwe na rimwe gufata umwanzuro wo guhitamo uwo babana bisa n'ibigorana bitewe n'ikizere gike. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu byoroshye, byagufasha kuvumbura ko inkumi yakwihebeye ndetse yifuza ko mubana.

 

Ni byinshi umusore yagenderaho akavumbura ko inkumi runaka imukunda kandi yifuza ko babana, kuko nabo bakunda kandi bakerekana amarangamutima. Muri byo, twahisemo kugaruka ku byakorohera buri wese. Uti ese ibyo ni ibihe? Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bibazo 5 umukobwa yakubaza ukamenya ko agukunda, kandi agukenye mu buzima bwe mbese yifuza ko wamubera umugabo.

 

N'ubwo abakobwa badatinyuka ngo babivuge barakunda! Nakubaza ibi bibazo uzamenye ko yakwihebeye:

 

1. Umukobwa uzakubaza kenshi ku muryango wawe, uko bameze, akakubaza niba byashoboka guhura nabo mbese ukabona ari kubigiraho inshuti rimwe na rimwe, akakubaza amakuru y’abo yabashije guhura nabo akubwira ko abakumbuye cyangwa se wenda akanabasura, uzamenye ko agukunda. Icyo gihe uzabona kenshi akubaza n'amakuru y'inshuti zawe ndetse anazigaragarize urukundo, azereke ko akwiyumvamo bamwe mubo mu muryango yisanzuraho atinyuke ababwire ko agukunda.

 

2. Umukobwa uzakubaza kenshi ko uri mu rukundo cyangwa se nta mukunzi ufite, kandi abizi ko wenda wamubwiye ko nta mukunzi ufite aba agukunda, yifuza kumenya uko amahirwe ye angana. Hari ubwo abikubaza ari gukina, ariko buriya aba akomeje.

 

3. Inkumi izakubaza niba warongora umukobwa umeze nkawe, ni uko buriya aba ashaka kumenya amahirwe afite mu buzima bwawe. Akenshi umukobwa atangira kukwiyumvamo nyuma yo kukugiraho amakuru, yaba mabi cyangwa se meza. Nakubaza ati "Ese ko ukunda ibi kandi njyewe bikaba bimeze gutya ubwo wankunda? Byanga bikunda aba agukunda yifuza kumenya amahirwe ye uko angana.

Hari n'ubwo avuga ati: "Nabizi ntiwanyemera". Ahaaba agirango yumve igisubizo cyawe. Niba koko wamukunda cyangwa se utamukunda.

 

Abakobwa kwerekana urukundo akenshi bifashisha ibimenyetso biherekejwe n'amarangamutima ndetse n'ibibazo

 

4. Na none umukobwa uzakubaza kenshi uko wiriwe, uko akazi kagenze, mbese buri gihe akifuza kumenya umunsi wawe, burya aba agukunda akabigaragaza mu marenga!

 

5. Inkumi igukunda na none izakubaza kenshi niba uyiyumvamo, biherekezwe n'ibimenyetso byinshi bikwereka ko wayitwaye uruhu n'uruhande. 

 

Ntagushidikanya inkumi izakubaza ibibazo nk'ibi kenshi, uzamenye ko yakwihebeye nushima uzahite utangira kuyiba hafi maze urukundo rwogere.

 

SRC:https://ng.opera.news, adomonline.com, naturenex.net