USA: Umugabo yishe abantu 2 abarasiye mu ruhame

USA: Umugabo yishe abantu 2 abarasiye mu ruhame

  • Umugabo yarashe mu bantu 2 barapfa abandi 20 barakomereka

Jun 05,2022

Muri Leta Leta Philadelphia umugabo umeze nk’umwiyahuzi yarasiye abantu mu ruhame babiri barapfa abandi bagera kuri 20 barakomereka.

 

Iki gikorwa cy’ubwiyahuzi cyabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru 5 Gicurasi 2022muri Leta Philadelphia umugabo yarasiye mu ruhame babiri bahasiga ubuzima abandi basaga 20 barakomereka ndetse bari kwitabwaho.

 

Abashinzwe ubutabazi baraye mu kazi ko kujyana abakomeretse kwa muganga.

 

Polisi yo muri Philadelphia yatangaje ko byabereye aho imihanda ibiri yitwa Third and South streets ihurira.

 

Barindwi mu bakomeretse bajyanywe mu bitaro byitiriwe uwabaye Perezida wa gatatu w’Amerika witwa Thomas Jefferson.

 

Umuvugizi w’ibyo bitaro yavuze ko bariya barwayi bakigezwa kwa muganga umwe yahise apfa.

 

Ibi bibaye nyuma y’ibindi bikorwa by’ubwicanyi bimaze iminsi bibera muri Leta zunze ubumwe za Amerika bigahitana benshi abandi bagakomereka.