Leta y’ u Rwanda yaciwe miliyoni 638RWF mu manza yashowemo n'abakozi bayo mu 2020-2021

Leta y’ u Rwanda yaciwe miliyoni 638RWF mu manza yashowemo n'abakozi bayo mu 2020-2021

  • Abakozi batumye Leta ishorwa mu manza batangiye kwishyura akayabo yaciwe

  • Abakoze bakoze amakosa bagatuma Leta itsindwa barimo kwishyura amande yaciwe Leta

Jun 03,2022

Komisiyo y’Abakozi ba Leta iratangaza ko hari abakozi n’abayobozi mu nzego za leta batangiye gukurikiranwa no kwishyura ku giti cyabo amafaranga angana na miliyoni 638, leta yaciwe n’inkiko mu manza yatsinzwemo n’abakozi bayo bayireze bakayitsinda kubera gufatirwa ibihano birimo no kwirukanwa binyuranyije n’amategeko mu 2020-2021.

 

Ibi byatangarijwe mu Karere ka Karongi mu nama nyunguranabitekerezo ku micungire inoze y’abakozi ba leta.

Mu mwaka wa 2020-2021, Leta yaburanye imanza 101 yarezwe n’abakozi 140 bo mu nzego 15 zirimo n’Akarere ka Karongi. Muri izi manza, leta yatsinzwe imanza 93, itegekwa kwishyura miliyoni zirenga 640 z’amafaranga y’u Rwanda, zirimo miliyoni zirenga 528 z’amafaranga y’u Rwanda yari uburenganzira bw’abakozi.

Muri izo manza kandi Leta yaciwemo indishyi zirenga miliyoni 110 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe nyamara Leta yo yatsinze imanza 8 zonyine, yishyurwa miliyoni 3 gusa z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi komisiyo ivuga kandi ko yakiriye ibirego birenga 400 by’abakozi ba Leta baregaga inzego bakoreraga. Birimo 17 byaturutse mu Karere ka Karongi, aho byatanzwe n’abakozi batandukanye barimo 3 bashinjaga akarere kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, avuga ko bagiye kurushaho kunoza imicungire y’abakozi b’akarere.

Anavuga ko hari abakozi 3 bagiye gusubizwa mu myanya yabo nyuma y’uko batsinze akarere mu manza baburanye.

Hashize igihe hasohowe itegeko ritegeka abayobozi cyangwa abakozi bagaragayeho gushora Leta mu manza kwishyura amafaranga iba yaciwe.

Umuyobozi w’agateganyo w’inama y’ubutegetsi ya komisiyo y’abakozi ba leta, Sebagabo Barnabin, yatangaje ko hari abakozi n’abayobozi batangiye kwishyura ku giti cyabo ayo mafaranga.

Uyu muyobozi kandi akomeza asaba abacunga abakozi ba leta kubikora bisunze amategeko igihe cyose kugira ngo ibibazo bikigaragara birangire.

 Amakosa akunze kugaragara mu micungire y’abakozi ba Leta atuma Leta ishorwa mu manza zishingiye ku byemezo bidakurikije amategeko birimo no kwirukanwa ku kazi.