Umutoza wa Rayon Sports yagaragaye yigisha abana bikora benshi ku mutima

Umutoza wa Rayon Sports yagaragaye yigisha abana bikora benshi ku mutima

Jun 01,2022

Umutoza wa Rayon Sport Jorge Paixão akomeje kuzamura amarangamutima ya benshi kubera ibikorwa bitandukanye by’urukundo arimo agirira abana umunsi ku wundi kuri iyi nshuro yongeye kugaragara arimo yigisha abana.

 

Uyu mutoza ukunze kugaragara ari kumwe n’abana inshuro nyinshi yongeye kugaragara bisa nkaho arimo abaha inyigisho nkuko amashusho yabigaragaje bikora ku mitima ya benshi.

 

Jorge Paixão aherutse kugaragara kandi arimo asangira n’abana ni amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze ayaherekeresha amagambo agira ati"Mu buzima guha abandi ibyishimo ni cyo kintu cyiza twakishimira. Ntacyo bivuze niba uri umukire cyangwa umukene, uri umuzungu cyangwa umwirabura. Imitima yacu ni imwe. Ruhago warakoze kumpa ibi bihe by’agatangaza".

 

Uyu mutoza akomeje kwishimirwa na benshi kubera ibikorwa bye by’umwihariko abakunzi ba Ruhago.