Musanze: umubyeyi wasagariwe n'imbogo yitabye Imana asize uruhinja

Musanze: umubyeyi wasagariwe n'imbogo yitabye Imana asize uruhinja

  • Umwe mu bishwe n'imbogo yapfuye

Jun 01,2022

Umugore witwa Mukarugwiza Agnes wo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze uherutse gukomeretswa n’imbogo yari yatorotse muri Pariki y’Ibirunga yapfuye azize ibikomere yari yatewe n’iyi nyamaswa, asiga abana bane barimo uruhinja rw'amezi ane.

Mukarugwiza Agnes yari afite imyaka 34, yari yakomerekejwe n’Imbogo ku Cyumweru tariki 29 Gicari 2022, imusigira ibikomere bikomeye aho yari yamwangije inyama zo mu nda.

Uyu mubyeyi wari utuye mu mudugudu wa Kirabo mu Kagari ka Cyabagarura, yahise ajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ari na ho yaguye.

Abo mu muryango wa nyakwigendera, babwiye RADIOTV10 batarahabwa umurambo wa nyakwigendera kugira ngo bawushyingure kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere kikiri mu bikorwa byo gufasha uyu muryango gushyingura umuntu wabo.

Iyi mbogo yaje kurasirwa mu Murenge wa Muko wo mu Karere ka Musanze, yakomerekeje abantu batatu barimo uyu nyakwigendera, umwana w’imyaka 13 wo mu Murenge wa Nyange ndetse n’umugabo wo mu Murenge wa Cyuve.