Uko Perezida Zuma yasambanye n’urwaye SIDA, akihutira koga ngo atandura

Uko Perezida Zuma yasambanye n’urwaye SIDA, akihutira koga ngo atandura

  • Zuma yagizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya ku ngufu umugore

Jun 01,2022

Urukiko rwa Johannesburg tariki ya 6 Ukuboza 2005 rwahamije Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y'Epfo ibyaha birimo gusambanya uwo yitaga umukobwa we wari urwaye SIDA.

Ku itariki 8 Gicurasi 2006, urukiko rwaje guhanagura kuri Zuma iki cyaha, rwemeza ko imibonano mpuzabitsina yakoze hagati ye n'uyu mugore yari iy'ubwumvikane aho kuba ku ngufu nk'uko urukiko rwabanje rwari rwabyanzuye.

Muri uru rukiko rwa nyuma, Zuma yemeye ko we n'uyu mugore bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, uwamuregaga yari azi neza ko yanduye SIDA.

Uyu munyapolitiki yabwiye abari mu rukiko ko nyuma yo kumenya ko yasambanye n'umugore urwaye SIDA, yahise yihutira kujya koga umubiri kugira ngo atandura iyi ndwara idakira.

Byagenze bite?

Zuma yabaye inshuti n'umuryango w'uyu mugore wamushinje kumufata ku ngufu, akamusambanya adakoresheje agakingirizo. Icyo gihe urega yari afite imyaka 31 y'amavuko.

Ni ikibazo cyari kigiye kuba inzitizi ikomeye kuri uyu munyapolitiki akaba n’Umukuru w’Igihugu wari ufite inzozi zo kugera kure, cyatumye ishyaka riri ku butegetsi, ANC (African National Congress) ricikamo ibice.

Ni ikirego cyatanzwe ubwo Zuma yari afite umugambi wo kuzongera kwiyamamariza kuyobora Afurika y'Epfo, ariko cyo hamwe n'ibindi byerekeye ruswa byabaye nk'aho bimufungira inzira,

Byibura abantu 2000 bari bashyigikiye Zuma wahakanaga iki kirego, bakoze imyigaragambyo mu mujyi wa Johannesburg, imbere y’urukiko bamuhakanira ibyo yashinjwaga.

Itsinda rito ry’abagore 100 na ryo ryari babukereye, ryaje kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore ririmo no ririmo irivugwa mu kirego cy'uyu mugore.

Mu rubanza, uyu mugore amazina ye yagizwe ibanga yasobanuraga ko yamenyanye na Zuma ubwo yari afite imyaka 5 y'amavuko, icyo gihe yamwitaga nyirarume maze na akamwita umukobwa we.

Yakomeje avuga ko mu Gushyingo 2005 ubwo yasuraga zuma iwe mu rugo hafi y'agashyamba kegereye isoko muri Johannesburg, amusunikira ku buriri maze atangira kumukorakora umubiri wose.

Yagize ati: "Yaramfashe ansunukira mu buriri atangira kunkorera ka massage, ankorakora umubiri wose, musaba kubihagarika, ndamubwira ni 'rekera aho' ariko aragumya arampatiriza. Uwo mwanya nahise mfungura amaso, ni bwo nahise mbona ko yambaye ubusa nta kenda na kamwe."

Yarakomeje asubiramo amagambo yavuze icyo gihe. Ati: " 'Oya oya! Marume ntabwo ashobora kwambara ubusa. Andi hejuru nanjye ndi munzu ye!' Natekereje ko bidashoboka, nahise mbona koko ko bishoboka ngiye gufatwa ku ngufu”.

Uyu mugore yasobanuye ko nyuma yo kumukorakora, yanamufatiye amaboko ku mutwe, Zuma yahise atangira kumusambanya.

Ngo bikimara kuba, yirinze guhita atanga ikirego kuri Polisi kuko yafataga Zuma nk'umuntu wo mu muryango we ndetse icyo gihe yahawe amafaranga menshi n’abantu bashyigikiye uyu munyapolitiki batashakaga ko bijya hanze, bamusaba ko ahagarika ikirego cye.

Uyu mugore yavuze ko yaganirije kenshi na Zuma ko abana na SIDA, ariko uyu munyapolitiki akabirengaho atanakoresheje agakingirizo.

Ubwo bari mu rukiko, Zuma yari atuje cyane, yumva uko uwo mugore yatangaga ubuhamya ariko akanyuzamo akamwenyura.

Mu ijambo yahawe, Zuma we yasobanuye ko atasambanyije uyu mugore, ahubwo basambanye babanje kubyumvikanaho. Ati: "Umugore yaje iwanjye ku itariki ya 2 Ugushyingo, ni we wizanye. Twararyamanaga byabaga ari ubwumvikane hagati yacu. Ntiyigeze ampagarika na rimwe mu bintu byose twakoranye. Sinigeze na rimwe numva ko ibyo twakoze atabaga abishaka. Igihe cyose twabikoze yari afite uburenganzira bwo kumbwira ngo oya."

Byarangiye zuma ku itariki ya 8 Gicurasi 2006 Zuma ahanaguweho ibyaha yashinjwaga maze muri Nyakanga 2007, uyu mugore ahungira mu Buholandi.

Uyu mugore yapfuye mu Kwakira 2016, afite imyaka 41 y'amavuko nk'uko byemejwe n’umuryango we.