Abakobwa: Dore ibimenyetso byihariye byakwereka ko umusore yakwimariyemo wese kandi agukunda by'ukuri

Abakobwa: Dore ibimenyetso byihariye byakwereka ko umusore yakwimariyemo wese kandi agukunda by'ukuri

  • Ibimenyetso byakwereka ko umusore agukunda by'ukuri

  • Ibyo ibyo wereberaho umusore ugukunda

May 31,2022

Ni kenshi uzasanga abakobwa bari mu gihirahiro bibaza niba abahungu bakundana nabo babakunda bya nyabyo cyangwa ari urukundo rw'agahararo cyangwa rukurikiye inyungu runaka. Hari ibimenyetso byihariye biranga umuhungu ukunda umukobwa by'ukuri.

 

 

Ibimenyetso byihariye byakwereka umukobwa ko umuhungu yamwimariyemo:

 

1. Kuguhamagara cyangwa kukwandikira yasomye ku nzoga zisembuye

 

Abantu benshi bemera ko amagambo umuntu avuga yasinze akenshi biba ari na byo bitekerezo bye iyo atasinze, no mu cyongereza baravuga ngo “A drunk’s person’s words are a sober person’s thoughts”.

 

Ibi rero babishingira ku kuba inzoga zisembuye akenshi zituma umuntu abasha kugaragaza amarangamutima ye ashize amanga (isoni).

 

Inzobere mu kumenya ko abantu babiri baberanye (matchmakers), zemeza ko niba umuhungu aguhamagaye cyangwa akakwandikira ubutumwa bugufi yasinze, uzamenye ko akwiyumvamo, ariko na none ugomba kwitondera ba bandi bahamagara mu gicuku bavuga amagambo aterekeranye.

 

2. Umusore ugukunda iyo uri hafi ye ahindura imyitwarire

 

Ubusanzwe abasore bafite uburyo bitwara butandukanye n’ubw’abakobwa igihe bahuye n’ikibazo rukana, ariko nubona afite ukuntu yahinduye imyitwarire mu buryo budasanzwe, nko kuvuga menshi cyangwa kuvuga make igihe uri hafi ye, birashoboka ko agukunda bya nyabyo. Ku bakobwa ho usanga babuze ibyicaro cyangwa baturatuye nk’uko bamwe babivuga.

 

3. Kwambara neza ngo akugaragarire neza

 

Ibi birumvikana cyane. Nta mukobwa wifuza gusohokana n’umuhungu ugaragara nabi. Nubona rero umusore yahinduye imyambarire agashyiramo udukabyo igihe azi neza ko muza kubonana, ni ikimenyetso kigaragarira buri wese ko uwo muntu akwemera.

 

4. Agusaba ko yakugurira utuntu dutandukanye

 

Umuhungu nagusaba ko mujyana akakugurira amafunguro ku mugoroba (dinner), cyangwa se akagusaba ko yagufasha mu kibazo runaka gisaba amafaranga, uzamenye ko yifuza kugufata neza no kukunezeza kuko agukunda.

 

5. Inshuti zanyu zibaha rugari (Kubaha amahoro ngo mwiganirire)

 

Nujya gusura umuhungu ugasanga ari kumwe n’inshuti ze ukabona zirahagurutse ziragiye, uzamenye ko uri umuntu we bikomeye, kuko icyo gihe uhita umenya ko yabakubwiye kandi ko akeneye kubona umwanya wa mwembi gusa.

 

6. Iyo hagize ugusagarira arakurengera

 

Kimwe n’abagore, abagabo na bo bazi kurwana ku byabo iyo hagize ushaka kubangamira uwo bakunda. Urugero, iyo umusore azanye amahane muri mu kabari cyagwa agatangira kukubuza amahoro ukabona umuhungu aje kumugukiza, akenshi ibi bikorwa n’umuhungu ugufitiye urukundo. Kandi n’ubwo ari ibintu bishimishije, ni n’ikimenyetso cyiza cyane kikwereka amarangamutima agufitiye.

 

7. Iyo urwaye cyangwa wumva utameze neza, akuba hafi

 

Mu miterere y’umubiri wa muntu, abagabo kuva kera na kare barangwa no guhora biteguye gufasha abo bakunda. Niba urwaye umusore akagusaba ko yaza kukureba akuzaniye icyo ubasha gufata (icyo kunywa cyangwa amafunguro) ntuzirirwe wibaza byinshi, uzamenye ko uwo muntu agushakaho umubano ukomeye.

 

Src:www.Elcrema.com