Dore impamvu zituma umugabo aba ingumba(atabyara) n'icyo yakora ngo abyirinde

Dore impamvu zituma umugabo aba ingumba(atabyara) n'icyo yakora ngo abyirinde

  • Ibintu bitera umugabo kutabyara

  • Indwara zitera umugabo ubugumba

May 22,2022

Akenshi iyo abantu batabyaye usanga ikibazo gihita gishakirwa ku mugore, dore ko abagabo benshi bazi ko kuba basohora bisobanuye ko bashobora no kubyara nyamara baba bibeshya kuko n’umugabo wifungishije burundu arasohora ariko ntatera inda.

 

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 40% byo kutabyara hagati y’abashakanye bituruka ku bagabo naho 60% bigaturuka ku bagore.

 

Impamvu zitera abagabo kutabyara ni nyinshi, harimo izikosorwa n’izidakosorwa. Gusa 90% zituruka ku kuba intanga ngabo ari nkeya cyangwa ziteye nabi.

 

Igitera abagabo kutabyara

1. Ikibazo ku ntangangabo

Ibi bibazo biba ku ntangangabo biterwa n’impamvu zinyuranye haba ubumuga umwana avukana, indwara, imiti runaka, kimwe n’uko umuntu abayeho. Kenshi na kenshi impamvu yabiteye umuntu ntiba izwi.

 

Ibi bibazo bigira ingaruka ku mubare w’intanga, imigendere yazo n’imiterere yazo.

 

Ibyo bibazo ni:

 

2. Intanga nkeya (oligospermia)

Igihe cyose mu masohoro harimo intanga ziri munsi ya miliyoni 20 muri 1ml y’amasohoro uba ufite intanga nkeya. Iyo nta na nkenya zibereyemo byitwa Azoospermia. Ibi akenshi bituruka ku kwifunga kw’inzira intanga zinyuramo ziva aho zikorerwa (mu mabya) zisohoka. Gusa umubare w’intanga n’ubusanzwe urahindagurika ku buryo kuba hari igihe zajya munsi y’uriya mubare bitavuze ko buri gihe utabyara, ahubwo mu gusuzumwa, upimwa inshuro zirenze 1, noneho mu gihe nta nshuro n’imwe ubonye izirenze miliyoni 20; bakanzura ko ufite intanga nkeya.

 

3. Kuba intanga zitinyeganyeza neza (Asthenospermia)

Kugira ngo umugabo atere inda bisaba ko intanga zikora urugendo rwo kuva aho zasohorewe zikazamuka mu mura zijya guhura n’intangangore. Iyo rero zifite umuvuduko mucye cyane, cyangwa nta na mucye zifitiye ntabwo zibasha guhura n’intangangore. Byibuze kugirango ube watera inda bisaba ko 60% by’intanga usohora ziba zigenda neza kandi ku muvuduko ukwiye. Uwo muvuduko ntugomba kuba munsi ya 56.44µm/s (µm imwe ni 1/1000 cya mm imwe). Ubwo ni nka 20.3cm mu isaha.

 

4. Ubumuga bw’intanga

Ubumuga bw’intanga ni igihe zidateye ku buryo nyabwo. Akenshi intanga ifite ubumuga ishobora kuba ifite imitwe 2, imirizo 2 se, kuba nta gice cyo hagati zifite, n’ubundi bumuga bunyuranye.

 

KUGIRANGO UBYARE BISABA KO BYIBUZE 60% ZIBA ZITEYE NEZA.

 

5. Kwisohoreramo

Ibi bivugwa mu gihe imikaya y’uruhago idakora neza mu gihe cyo gusohora noneho aho kugirango intanga zijye hanze ugasanga zisubiye inyuma zikajya mu ruhago (umuvaruhago n’umuyoborantanga ku bagabo iyo bigeze mu gitsina biba umuyoboro umwe). Ibi akenshi biterwa no:

 

6. Kubagwa igice cyo hasi cy’uruhago cyangwa porositate

7. Indwara ya diyabete

8. Impanuka y’urutirigongo cyangwa kubagwa umugongo

9. Imiti imwe n’imwe nk’iy’umuvuduko udasanzwe w’amaraso, iy’uburwayi bwo mu mutwe, iya porosiate yabyimbye

10. Izabukuru

11. Imiterere mibi  y’imyanya myibarukiro

Imiterere yose ishobora kwangiza  cyangwa gufunga amabya, imiyoboro cyangwa ikindi gice kigira uruhare mu myororokere ishobora kugira uruhare mu gutuma umugabo atabyara. Muri yo twavuga:

 

12. Cryptorchidism

Ibi bivugwa mu gihe iyo umwana avutse amabya atabasha kumanuka ava mu nda ajya mu dusabo twayo. Ubusanzwe iyo umwana ari kuvuka niho amabya (twa tundi tubamo imbere duteye nk’igi) amanuka akajya muri cya gihu. Iyo rero avutse ntibyimanure bigira ingaruka mu mikorerwe y’intanga nzima kandi zihagije.

 

13. Hypospadias

Ubu ni ubumuga burangwa no kuba umwenge w’igitsinagabo aho kuba mu gitsina hagati uba wibereye munsi. Ibi bituma iyo akoze imibonano intanga zidashyikira neza inkondo y’umura, bigasaba ko abagwa bigakosorwa

 

14. Kwifunga k’umuyoborantanga

Abagabo bamwe bavuka umuyoboro uvana intanga mu mabya uzijyana hanze ufunze cyangwa se igice cya epididymis kidakora neza. Bamwe ndetse baba badafite umuyoborantanga (vas deferens) ariwo ujyana intanga hanze.

 

Ibi byose bigira ingaruka ku gusohoka kw’intanga, niyo zaba zakozwe zihagije

 

15. Kugabanyuka cyangwa kubura imisemburo

Ibi bizwi ku izina rya hypogonadism, rikaba ari izina rihabwa kuba umugabo adafite imisemburo ihagije ya gonadotropin-releasing hormone (GnRH), ikaba imisemburo ituma harekurwa umusemburo wa testosterone n’indi misemburo ijyana n’imyororokere. Kugabanyuka cyangwa kutagira testosterone bitera kugabanyuka kw’ingufu zo gukora intangangabo.

 

Akenshi ubu bumuga ntibukunze kugaragara kandi bubaho mu gihe cyo kuvuka. Ni ingaruka z’indwara y’imiremerwe mibi (genetic disorder) ifata imvubura ya hypophyse. Ibi bitera ingaruka nyinshi harimo kudakorwa kwa FSH na LH ikaba imisemburo igira uruhare mu gukura ukaba umugabo wuzuye. Kallman syndrome, ikaba indwara ituma hypophyse itabasha gukora imisemburo hafi ya yose.

 

16.  Indwara zijyanye n’imiremerwe

Nubwo tuzise indwara ariko ni nk’ubumuga, kuko nta miti ibivura. Ibi akenshi bibaho mu gihe intanga ngabo n’intanga ngore bimaze guhura nuko mu kwivanga kw’uduce tuzakora umwana tuvuye kuri se no kuri nyina hakabaho ikosa tumwe tukavaho, utundi tukajya aho tutari kujya cyangwa utundi tukikuba 2 cyangwa 3. Muri zo twavuga:

 

Polycystic kidney disease ubu bwo ni ubumuga buza iyo umuhungu ageze mu bugimbi aho ku mpyiko ze hazaho ikibyimba kinini ndetse gishobora no kuza ahandi nuko bikagira ingaruka iyo ibi bibyimba binafashe mu miyoboro y’imyororokere

Klinefelter syndrome ubu ni ubumuga burangwa nuko umuhungu agira ibizwi nka chromosomes X 2 na Y imwe (ubusanzwe umugabo muzima aba afite X imwe na Y imwe). Ibi bitera ikorwa rya testosterone nkeya cyane n’imiterere mibi mu miyoboro iba hagati y’amabya n’aho intanga zisohokera, nubwo ibindi bice byose aba ari umugabo (nibo akenshi bita ba cyabakobwa kuko imiterere myinshi aba ari nk’umukobwa bitewe na testosterone nkeya, no kugira X 2)

Kartagener syndrome ni ubumuga budakunze kuboneka butuma intanga zitabasha kwinyeganyeza gusa bunafata mu guhumeka aho hahora indwara z’ubuhumekero ndetse n’ibice by’umubiri by’ingenzi bikaza bicuritse.

 

Indwara ya Varicocele

Varicocele ni ukubyimba ku buryo budasanzwe k’umuyoboro uvana amaraso mu mabya asubira mu mutima. Ubu burwayi ubusanga mu bagabo 15% kandi ku bagabo batabyara, 40% baba ari bwo bubibatera. Nubwo isano bufitanye no kutabyara itaragaragara neza, ariko butuma ubushyuhe bwo mu dusabo tw’intanga buzamuka, bikagira ingaruka ku mubare w’intanga, umuvuduko wazo n’imiterere yazo.

 

17. Imyaka

Yego imyaka ntacyo ihindura kinini ku kuba umugabo yabyara ariko nayo ntitwayirenganiza. Izabukuru akenshi rigira ingaruka ku bwinshi bw’intanga n’umuvuduko wazo. Ndetse n’ubuzima bw’intanga n’ingufu zazo bigenda bigabanyuka uko umuntu asaza.

 

18. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Indwara nk’imitezi na Chlamydia guhora uzirwara zongera zigaruka bigira ingaruka ku myororokere yawe. Akenshi zisiga mu muyoborantanga harimo inkovu zishobora kubyimba zigafunga inzira intanga zakanyuzemo zisohoka. Indwara ya chou-fleur nayo iterwa na HPV( Human Papilloma Virus) ishobora gutera ubugumba

 

19 Ubuzima busanzwe

Stress zinyuranye zaba iziterwa n’akazi cyangwa ibindi bibazo binyuranye zishobora kugira uruhare mu kugabanyuka kw’intanga. Zimwe mu zindi mpamvu zigira uruhare mu kugira intanga nke cyangwa zidakora neza harimo:

 

Ubushyuhe bwinshi ku mabya: kujya muri sauna kenshi, gutereka laptop ku bibero, kugira umuriro mwinshi, n’ibindi byose bitera ubushyuhe burenze ku mabya, bigabanya umubare w’intanga nzima, gusa si burundu ahubwo iyo bihagaritswe zisubira kuri gahunda

Ibiyobyabwenge: gukoresha kenshi cocaine, marijuana bigabanya umubare n’ubuzima bw’intanga. Ibinyabutabire biri muri marijuana bigabanya umuvuduko w’intanga n’ubushobozi bwazo bwo koga, bityo kuba zagera ku ntangangore bikaba ingorabahizi

Kunywa inzoga nyinshi kandi buri gihe nabyo bishobora gutera kutabyara

Kunywa itabi nabyo byangiza ubuzima bw’intanga

Umubyibuho udasanzwe nawo utera imikorere mibi y’imisemburo nuko bikagira ingaruka ku ntanga n’imikorerwe yazo

Kunyonga igare. Nubwo gutwara igare ari siporo nziza ariko kurihoraho igihe kirekire byangiza imbaraga zo gushyukwa. Intebe y’igare uko uyitsikamira bishobora kwangiza imitsi igira uruhare mu gushyukwa.

20. Ahakuzengurutse

Akazi ukora cyangwa kuba ahantu hari ibintu by’uburozi cyangwa ibinyabutabire runaka nk’imiti ishyirwa mu myaka cyangwa iyica udukoko mu nzu bishobora kugabanya umubare w’intanga bikaba bibaho bibuza amabya gukora akazi kayo neza cyangwa habaho imikorere mibi y’imisemburo. Imwe muri iyo miti twavuga nka bisphenol A, phthalates, na za organochlorines. Kuba hafi ya plomb, cadmium na arsenic na byo bigira ingaruka ku buzima bw’intanga cyane cyane ku bantu babihora hafi cyane nk’abakora mu birombe bicukurwamo.

 

21. Indwara

Indwara zishobora kugira uruhare mu kutabasha kubyara ku bagabo twavugamo impanuka zifata urutirigongo, kubagwa ahantu hanini kandi kenshi, indwara zifata thyroid, agakoko gatera SIDA, diyabete, Cushing syndrome, umutima, impyiko n’umwijima bidakora neza.

 

Kanseri n’imiti yayo nabyo bishobora kwangiza ubuzima, umubare n’umuvuduko by’intanga bigatera kutabyara.

 

Bisuzumwa bite?

Mu gihe ababana batabyara, ni byiza ko umugabo n’umugore bose bisuzumisha. Biba byiza cyane kwisuzumisha vuba iyo umugore arengeje imyaka 35 cyangwa umugabo akaba hari impamvu imwe mu zavuzwe acyeka ko yaba imutera kutabyara.

 

Kwa muganga nyuma yo gusuzuma, iyo basanze ikibazo kiri ku mugabo, hakurikiraho kureba niba ari ikibazo cyakosorwa nuko kigakosorwa cyangwa se ari burundu, akagirwa inama z’icyo gukora.