Academy Ya PSG Mu Rwanda Yatsinze Quatar 6-0 Bituma Bayobara Itsinda Ririmo N'Ubufaransa

Academy Ya PSG Mu Rwanda Yatsinze Quatar 6-0 Bituma Bayobara Itsinda Ririmo N'Ubufaransa

May 22,2022

Irerero ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya Paris Saint Germain mu Rwanda, mu byiciro by’abatarengeje imyaka 11 na 13 bitwaye neza ku munsi wa mbere, mu gikombe cy’isi gitegurwa na PSG kikabera mu Bufaransa.

 

Kuri uyu wa gatandatu nibwo hakinwaga umunsi wa mbere w'irushanwa, aho u Rwanda mu batarengeje imyaka 11 bakinnye imikino 3 naho mu batarengeje imyaka 13 bakina imikino 2.

 

Ikipe y'abatarengeje imyaka 11 ibarizwa mu itsinda C umukino ubanza yanganyije na Misiri igitego 1-1, igitego cy'u Rwanda cyatsinzwe na Shema Samuel akaba na Kapiteni w'iyi kipe.

 

Umukino wakurikiyeho u Rwanda rwatsinze Qatar ibitego 4-2 nabwo Shema Samuel atsindamo ibitego 3 wenyine. Umukino washoje umunsi wa mbere ku ruhande rw'u Rwanda mu batarengeje imyaka 11, u Rwanda rwatsinzwe na Korea igitego 1-0.

Umutoza Nyinawumuntu Grace ari kuganiriza abana mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 11

 

Rwanda, Korea, Amerika y'Uburasirazuba, na Misiri baranganya amanota 4 bose, Qatar ikaza ku mwanya wa nyuma n'ubusa bw'inota. Muri icyo cyiciro kandi, Shema Samuel ukomoka mu Karere ka Kirehe niwe ufite ibitego byinshi ku ruhande rw'u Rwanda, aho ku munsi wa mbere yatsinze ibitego 4.

 

Mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 13, u Rwanda nabwo rwitaye neza kuko mu mikino ibiri rwakinnye yose rwayitsinze. 

Umukino u Rwanda rwanganyijemo na Misiri

 

Umukino ubanza u Rwanda rwatsinze Korea ibitego 4-0, naho umukino wa kabiri u Rwanda rutsinda Qatar ibitego 6-0. Muri ibi bitego 10 u Rwanda rwatsinze, harimo ibitego 4 bya Patrick nawe uvuka mu Karere ka Kirehe, watsinze igitego kimwe muri 4 batsinze Korea, anatsinda ibitego 3 muri 6 batsinze Qatar.

 

U Rwanda mu batarengeje imyaka 13 ubu bayoboye itsinda n'amanota 6 banganya n'Ubufaransa, ariko u Rwanda rukazigama ibitego 10 naho u Bufaransa buzigamye ibitego 3.

Patrick ubanza ibumoso yatsinze ibitego 4 mu batarengeje imyaka 13 naho Shema uhera hirya nawe atsinda ibitego 4 mu batarengeje imyaka 11, aba bana bose bakaba baraje kuri iri rerero bavuye mu Karere ka Kihere

 

Kuri uyu munsi imikino irakomeza u Rwanda mu batarengeje imyaka 11 rurakina na Amerika y'Uburasirazuba, naho mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 13 u Rwanda ruzakina na Amerika y'Uburasirazuba, ndetse n'Ubufaransa bahanganiye umwanya wa mbere.

 

Nyuma y'imikino yo ku munsi wa mbere, abana bose bitabiriye igikombe cy'Isi babajyanye kuri sitade ya PSG Parc des Princes, aho barebye umukino PSG yatsinzemo Metz ibitego 5-0 ari nawo wari umukino wa nyuma muri shampiyona y'iki gihugu.