Uburusiya bwaagaritse gaz bwoherezaga muri Finlande

Uburusiya bwaagaritse gaz bwoherezaga muri Finlande

May 21,2022

Ku wa gatanu, sosiyete yo mu Burusiya Gazprom (GAZP.MM) yavuze ko yamenyesheje Finland ko izahagarika urujya n'uruza rwa gaze ituruka muri iki gihugu guhera kuri uyu wa Gatandatu.

 

Nyuma y’uko abacuruzi ba gazi bo muri Leta ya Finland banze kwishyura ibicuruzwa bituruka mu Burusiya, Gazprom isanzwe yohereza mu mahanga gaz yasabye ko ibihugu by’Uburayi byishyura ibicuruzwa bahabwa n’u Burusiya mu mafaranga y’Amarusiya kubera ibihano byafatiye Uburusiya kubera ibitero nayo yagabye kuri Ukraine.

 

Amasezerano atandukanye Uburusiya bufitanye n’andi mahanga yo gutanga ibicuruzwa asanzwe abarirwa mu ma euro cyangwa amadolari ariko Moscou yamaze guhagarika gaze muri Bulugariya na Polonye mu kwezi gushize nyuma yo kwanga kubahiriza amasezerano mashya yo kwishyura akubiyemo ko bagomba gukoresha ifaranga ryabo mu rwego rwo kurihereza agaciro.

 

Ubwinshi bwa gaze ikoreshwa muri Finland ituruka mu Burusiya ikaba ihwanye na 5% by'ingufu zikoreshwa buri mwaka mu gihugu cya Finiland. Umuyobozi mukuru wa Gasum, Mika Wiljanen, mu ijambo rye yaravuze ati: "Birababaje cyane kubona gazi ihagarikwa kandi dukomeje gukurikiza ibikubiye mu masezerano yacu."

 

Akomeza avuga ko icyakora, biteguye neza ibizava muri iki kibazo kandi bateganya ko nta kizahungabana mu birebana n’imiyoboro ya gazi, kuko bazakomeza guha abakiriya babo bose gaze kandi neza mu mezi ari imbere.

 

Uku guhagarikwa biteganijwe kuwa 0400 GMT ku ya 21 Gicurasi. Ku wa Gatatu, Gasum yari yaraburiye abakiriya bayo ko ibicuruzwa by’Uburusiya bishobora kugabanywa avuga ko bazakomeza guha gazi abakiriya ba Finlande biturutse ahandi nko mu muyoboro wa Balticconnector uhuza Finlande na Esitoniya.

 

Ku wa gatanu, Finlande yavuze ko yemeye ko igiye gukodesha ubwato bw’ifashishwa mu kubika no gutunganya ibikoresho biva muri Amerika vuba byihutirwa, kugira ngo bibafashe gusimbuza ibikoresho byaturukaga mu Burusiya, ibi bigakorwa guhera mu mezi ane ya nyuma muri uyu mwaka. Ku wa gatanu, Gazprom yohereza ibicuruzwa hanze y’Uburusiya, yemeje ko izahagarika kugurisha gaze kuri Gasum yo muri Funilande guhera ku wa gatandatu.

 

Gazprom yavuze ko ibi byatewe nuko Gasum itigeze yishyura gaze yatanzwe muri Mata hakurikijwe amategeko yashyizweho mashya y’Uburusiya asaba kwishyura mu mafaranga y’amarusiya. Yavuze kandi ko izarengera inyungu zayo mu muri ibi bibazo igihugu kiri gucamo.

 

Mbere y’ihagarikwa ry’amasezerano na Gasum, umuvugizi wa Kreml, Dmitry Peskov, yatangaje ko ku wa gatanu Moscou idafite byinshi birambuye yatangaza byerekeye amasezerano yo gutanga Gaz. Ati: "Ariko biragaragara ko nta kintu na kimwe kizahabwa umuntu ku buntu".

 

Icyizere cyo gutakaza ibyinshi mubitangwa na gaze byatumye inganda zikomeye zo muri Finlande nka Neste (NESTE.HE), Metsa (METSB.HE) n’izindi bashaka ubundi buryo bw’ingufu cyangwa gukora bwihutirwa kugira ngo umusaruro wabo udahungabana.

Src: Reuters