Bumwe mu butumwa Ishimwe Dieudonne(Prince Kid) yandikiranye na Muheto bwabaye impamvu ikomeye  kuri we yo gufungwa iminsi 30

Bumwe mu butumwa Ishimwe Dieudonne(Prince Kid) yandikiranye na Muheto bwabaye impamvu ikomeye kuri we yo gufungwa iminsi 30

May 17,2022

Hari ubutumwa bwatanzwe na Miss Muheto Divine wegukanye rya nyampinga w’u Rwanda 2022, bwangendeweho mu rukiko ku byaha Ishimwe Diuedonne “Prince Kid” akurikiranweho.

 

Umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022.

Urukiko rwavuze ko rushingiye ku mpamvu zikomeye zatanzwe n’ubushinjacyaha, Ishimwe agomba gukirikiranwa afunzwe ku nyungu z’ubutabera bunoze mu gihe hageterejwe ko iburanisha mu mizi ritangira.

 

Ishimwe akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura.

 

Ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

 

Ku birebana n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, urukiko rwavuze ko kuba nta kimenyetso bihari by’uko yasambanyije umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato, bikwiriye kuba impamvu adakurikiranwaho iki cyaha.

 

Ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano, umucamanza yavuze ko mu byo urukiko rwagendeyeho harimo ubutumwa yandikiranye na Miss Nshuti Muheto Divine wamushinje.

 

Byavuzwe ko ubwo Ishimwe Dieudonne na Nshuti Muheto Divine bari muri Hoteri mu gihe cy’ingendo z’akazi Ishimwe yahamagaye Muheto mu masaha akuze ashaka ko bakorana imibonano.

 

Bishimangirwa kandi n’ubutumwa Muheto yandikiye Ishimwe bugira buti ”None se Kid, naryamana nawe dukorana bikavamo….?."

 

Umucamanza yasobanuye ko ubutumwa aba bombi bandikiranaga ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma Ishimwe Dieudonne akekwaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano.