Urukiko rwanze ubusabe bwa Prince Kid bwo kuburanira mu ruhame rutegeka ko urubanza rubera mu muhezo

Urukiko rwanze ubusabe bwa Prince Kid bwo kuburanira mu ruhame rutegeka ko urubanza rubera mu muhezo

  • Prince Kid yongeye Kugezwa mu rukiko

  • Urubanza rwa Prince Kid rwaburanishijwe mu muhezo

May 13,2022

Urubanza rwa Prince Kid rugiye kubera mu muhezo nyuma y'uko asabye ko rubera mu ruhame urukiko rukabyanga. Ubushinjacyaha ni bwo bwasabye ko uru rubanza rwabera mu muhezo kubera impamvu z’abahohotewe.

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 ni bwo Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] wateguraga Miss Rwanda, agiye kuburana nyuma y'uko urubanza rwe rwagombaga kuba kuwa Gatatu w'iki cyumweru rugasubikwa kuko Prince Kid n'umuburabira bagaragaje ko batarabona dosiye.

 

Prince Kid akuriranyweho ibyaha bitatu ari byo; Gukoresha undi imibonano mpuzabitsna ku gahato, gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

 

Kuri uyu wa Gatanu, Ishimwe Diedone Prince Kid yabanje kwibutsa urukiko ko ibyaha akurikiranyweho ntaho bihuriye na Politike. Nyuma yaho yavuze ko atifuza ko urubanza rwe rwabera mu muhezo kuko ubwo yafatwaga byashizwe ku karubanda ndetse byose bibera ku karubanda.

 

Me. Nyembo wunganira Prince Kid yamwunganiye avuga ko uwo yunganira akiri umwere bityo asaba ko impamvu ubushinjacyaha butanga nta shingiro bufite kuko uwo yunganira n’ubundi afunze bityo ko batumva impamvu ubushinjacyaha bwagira izo mpungenge.

 

Prince Kid yakomeje gusaba urukiko ko yaburanira mu ruhame abanyarwanda bose babyumva bumva n'ukuri kw’ibyabaye byose maze yibutsa urukiko ko nawe akeneye uburenganzira, yongera kubwira urukiko ko abantu bakeneye kumenya ukuri kw’ibiri kuba.

 

Agira ati: ”Byaba bitangaje kubona umuntu afatwa mu rukiko bikamenyeshwa na nyuma yaho ariko byagera mu rukiko bikagirwa ubwiru kandi na mbere byarakozwe bigaragazwa".

 

Nyuma y’ibyatangajwe n’uregwa ndetse n’ubushinjacyaha hari hakurikiyeho umwanzuro w’urukiko.

 

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwategetse ko urubanza rubera mu muhezo maze abari mu cyumba cy’iburanisha barimo umuryango wa Prince kid, inshuti, abavandimwe n’abanyamakuru bose basohoka mu cyumba cy’iburanisha.

 

Urubanza rwa Prince Kid rugiye kubera mu muhezo