Finland yamaramaje kwinjira muri OTAN kubera kwikanga Uburusiya

Finland yamaramaje kwinjira muri OTAN kubera kwikanga Uburusiya

  • Finland nayo irashaka kujya muri OTAN

May 12,2022

Perezida Sauli Niinisto na Minisitiri w’intebe Sanna Marin ba Finland batangaje ko igihugu cyabo kigomba gusaba kwinjira muri OTAN/NATO kubera uko ibintu byifashe ubu.

 

Aba bategetsi bavuze ko kuba Uburusiya bwarateye Ukraine byahinduye ishusho y’umutekano wa Finland, gusa bongeraho ko nta giteye ubwoba aka kanya.

 

Uburusiya buherutse kuburira Finland na Sweden ko byabona ingaruka za gisirikare na politiki mu gihe byava kuri politike yabyo y’igihe kinini yo kutagira uruhande mu bya gisirikare.

 

Mu myaka ishize abatuye Finland bifuzaga ko ijya muri NATO bari hagati ya 20 na 25%, ariko nyuma y’uko Uburusiya buteye Ukraine bageze kuri 76%, nk’uko ikusanyabitekerezo riheruka ribyerekana.

 

Finland, isangiye umupaka wa 1,300km n’amateka agoye n’Uburusiya, mbere yari yaririnze kwinjira muri iryo shyirahamwe ry’ubufatanye mu bya gisirikare.