Kapiteni wa Rayon Sports yahaye ubutumwa abafana bayo nyuma yo kunanirwa kwikura imbere ya mukeba wayo APR FC

Kapiteni wa Rayon Sports yahaye ubutumwa abafana bayo nyuma yo kunanirwa kwikura imbere ya mukeba wayo APR FC

  • Kapiteni wa Rayon Sports yijeje abafana gusezerera APR FC mu gikombe cy'Amahoro

  • Rayon Sports yanganyije na APR FC

May 12,2022

Nyuma y’umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro ikipe ya Rayon sports yanganyijemo na APR FC 0-0, Kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko bafite icyizere cyo gukomeza mu mukino wo kwishyura.

 

Kuba Rayon Sports yari gutsinda umukino yakiriyemo APR FC byari kuyifasha kubona impamba. Icyakora kuba Rayon Sports yirinze kwinjizwa igitego mu izamu ryayo byatumye izajya mu mukino wo kwishyura ifite umutekano. Nyuma yo kunganya 0-0 Muhire Kevin wa Rayon Sports yavuze ko igitutu bari bafite kigiye kuri APR FC.

 

Yagize ati “Twabuze amahirwe gusa turacyafite amahirwe menshi yo gukomeza mu cyiciro gikurikira kuko dufite umukino wo kwishyura kuko ubu nta gitutu dufite, kigiye kuri APR FC. Twiteguye neza umukino wo kwishyura, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze.”

 

Muhire Kevin yakomeje asaba abafana ba Rayon Sports bitabiriye uyu mukino ari benshi kuzaza kubashyigikira ari benshi mu mukino wo kwishyura kuko bishoboka cyane.

 

Mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC izakira Rayon Sports imaze imikino itanu(5) idatsinda APR FC. Umukino uteganyijwe tariki 19 Gicurasi 2022 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.