Amavubi y'abatarengeje imyaka 16 abaye indi kipe yitoreje agatsi

Amavubi y'abatarengeje imyaka 16 abaye indi kipe yitoreje agatsi

  • Babwiwe ko batakitabiriye irushanwa nyuma y'ibyumweru bakora imyitozo

  • Amavubi U16 yabuze amahirwe yo kwerekeza mu marushanwa i Burayi

May 11,2022

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 16 bagombaga kwitabira irushanwa rizabera muri Chypres bamenyeshejwe ko ntaho bazajya kubera ikibazo cy'ibyangombwa.

 

Abana bakinira Amavubi y'abatarengeje imyaka 16 bateshejwe amashuri kugira ngo bazahagararire u Rwanda mu irushanwa rya UEFA International Development Tournament ariko birangiye bararuhiye uwa Kavuna kuko iri rushanwa batakiryitabiriye kubera ikibazo cy'ibyangombwa. 

 

Iri rushanwa rya UEFA International Development Tournament ryagombaga gutangira tariki 9 Gicurasi uyu mwaka kugera tariki 15 Gicurasi, rikitabirwa n'ibihugu birimo u Rwanda, Latvia na Montenegro.

 

Binyuze ku rukuta rwa Twitter rw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, batangaje ko iyi kipe itakibashije kwitabira imikino ya UEFA International Development Tournament yagombaga kubera muri Cyprus kubera ikibazo cy'ibyangombwa (Visa).

 

Amavubi y'abatarengeje imyaka 16 abaye indi kipe yitoreje agatsi 

 

Aba basore batarengeje imyaka 16, bari bamaze ibyumweru bisaga 2 bari mu myitozo, byari biteganyijwe ko bazahaguruka hagati yo kuwa Gatandatu no ku Cyumweru w'icyumweru gishije. Iyi gahunda yamenyeshejwe, abana ko ikipe ishobora kuzagenda mu bice, ariko nyuma FERWAFA irisubira ivuga ko abakinnyi bagomba kuzagendera rimwe ku wa Mbere.

 

Bidatinze u Rwanda rwakomeje kuvugana n'igihugu cy'u Bubiligi kuko indege yabo yagombaga kwerekezayo, ariko nyuma bagahaguruka, u Bubiligi bubabwira ko nta mwanya uhari indege yahagararamo ko bagomba gutegereza nibura iminsi 5.  Ububiligi bwabwiye u Rwanda ko ibyangombwa bwatanga kugira ngo banyure mu Bubiligi, byazaboneka mu minsi 5 iri imbere.

 

Kubera gutinda kuhagera, abashinzwe iri rushanwa bahisemo kiryimura bavuga ko rizatangira tariki 10 Gicurasi kandi byari amahire kuko u Rwanda rutari gukina imikino ibanza. Ugendeye ku gihe Ububiligi bwari gutangira Visa, u Rwanda rwari kuzagera muri Cyprus irushanwa ryaraye rirangiye.

 

Amavubi y'abatarengeje imyaka 16 yagombaga guhaguruka mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, ndetse n'ibikoresho by'abana byari byamaze gutunganywa, ariko ku isaha ya saa Kumi z'umugoroba (16:00) zo kuri uyu wa Mbere ni bwo abana bamenyeshejwe ko Visa ibanyuza mu Bubiligi yabaye ikibazo bakaba batacyitabiriye iyi mikino.

 

Biteganyijwe ko aba bana bagombaga gufata indege, kuri uyu Kabiri   ku isaha ya Yine za mu gitondo (10:00 am) baza kuyivunjamo  imodoka zibasubiza mu miryango yabo ndetse bakajya kwiga nk'abandi bana bari mu kigero cyabo.

 

Aba bana barasubira ku masomo yabo kuri uyu wa Kabiri