Zari yerekanye imodoka y'akataraboneka yaguze agatubutse - AMAFOTO

Zari yerekanye imodoka y'akataraboneka yaguze agatubutse - AMAFOTO

  • zari yaguze imodoka asaga miliyoni 132 z'amanyarwanda

May 11,2022

Uyu muherwekazi ukomoka muri Uganda,Zarinah Hassan, uzwi ku izina rya "Zari the Boss Lady" , yashyize ifoto y’imodoka yakataraboneka yo mu bwoko bwa G-Wagon ndetse igaragara iriho ibirango (Plaque) by’izina rye.

 

Iyi G-Wagon ikaba yiyongereye mu zindi modoka z’agaciro uyu mugore w’abana 5 atunze.

 

Avuga kuri iyi imodoka ye yagize ati "nkunda uburyo ihindamo. Mwakoze Yas Performance (niyo yayimuzaniye) kuyinzanira n’iki kirango kihariye."

 

Iyo urebye agaciro k’iyi modoka usanga igura amafaranga miliyoni 132 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Zari Hassan uba muri Afurika y’Epfo, ni umubyeyi w’abana 5 barimo 2 yabyaranye na Diamond Platnumz, 3 yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we witabye Imana.