Impamvu yatumye Miss Muheto Divine adahabwa imodoka yatsindiye yamenyekanye

Impamvu yatumye Miss Muheto Divine adahabwa imodoka yatsindiye yamenyekanye

May 04,2022

Ijoro rya tariki 19 Werurwe 2022 ryasize urwibutso rudasaza mu mutima wa Nshuti Divine Muheto wari uhagarariye Uburengerazuba muri Miss Rwanda, kuko ari bwo yahize bagenzi be yambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022.

 

Uyu mukobwa w’’imyaka 19 yahawe ibihembo bitandukanye, birimo umushahara w’ibihumbi 800 Frw wa buri kwezi. Ni ukuvuga ko mu mwaka azahabwa 9.600.000 Frw.

Yahawe Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali; umushinga we uterwa inkunga na Africa Improved Food, yemererwa Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum na Internet y’umwaka wose azahabwa na KOPA Telecom.

 

Hari kandi gutunganyirizwa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon, gusigwa ibirungo by’ubwiza (Make up) bizakorwa na Celine d’Or.

 

Yemerewe kandi kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose, yahawe ofise (office) y’ubuntu yo gukoreramo kwa Makuza Peace Plaza muri Kigali.

 

Mu gihe cy’umwaka umwe azambikwa na Ian Collection, no gukoresha ubugenzuzi bw’amenyo ye mu gihe cy’umwaka umwe abifashijwemo na Diamond Smile Dental Clinic.

 

Igihembo nyamukuru muri ibi byose ni imodoka nshya yagombaga gutangwa n’uruganda rwa Hyundai, ishami ryo mu Rwanda, y’ubwoko bwa Hyundai Venue ya Hyundai Creta 2021 ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 18 na 20 Frw.

 

Nshuti Divine Muheto akimara gutangazwa nka Nyampinga w’u Rwanda 2022, hari amashusho yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda, agaragaza umuyobozi wa Hyundai, Nizeyimana Olivier aha ikaze Miss Muheto mu muryango w’abatunze imodoka za Hyundai.

 

Olivier Mugabo Nizeyimana usanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), yabwiye Miss Muheto kwitegura akajya ku ruganda bakamuka imodoka yatsindiye.

 

Ati “Ishya n’ihirwe Miss Rwanda, umuryango Hyundai mpagarariye turakwishimiye cyane. Iyi modoka ya Hyundai Venue 2022 uyu mwaka niyo twaguteganyirije nk’igihembo turagutumira kugera aho dukorera i Gikondo ukayifata mu minsi iri imbere. Urakoze cyane.”

 

Iminsi 45 irashize, Miss Nshuti Divine Muheto atarahabwa imodoka yatsindiye. Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, umuyobozi wa kompanyi ya Hyundai mu Rwanda, Nizeyimana Olivier yavuze ko Miss Muheto atarahabwa imodoka yatsindiye kubera imirimo yo gusana icyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania.

 

Avuga ko abategura Miss Rwanda bari basanzwe babizi ko iyi modoka izatinda. Ibi bishoboka kuba ari byo byatumye iyi modoka itagaragara mu nyubako ya Intare Conference Arena, ahasorejwe irushanwa rya Miss Rwanda.

 

Nizeyimana Olivier yabwiye INYARWANDA dukesha iyi nkuru ati “Mwiriwe, imodoka bari babizi ko izatinda kuva mbere, hari ikibazo cyo gusana port [icyambu] ya Dar es salaam gituma amato atinda gupakurura.”

 

Akomeza ati “Gusa abari bashinzwe gutegura Miss Rwanda bari babizi, usibye ko nayo yabashije gupakururwa noneho. Ibindi bijyanye no kuyitanga si ibyacu.”

 

Uyu muyobozi usanzwe anayobora kompanyi ya Volcano nayo itera inkunga Miss Rwanda, yavuze ko mu mpera z’iki cyumweru iyi modoka igomba guhabwa Miss Nshuti Divine Muheto izaba yageze mu Rwanda.

Ati “Menye ko mu mpera z’iki cyumweru izaba [Imodoka] yageze i Kigali.”

 

Byari bisanzwe bimenyerewe ko iyo abakobwa bajyaga mu mwiherero wa Miss Rwanda, imodoka izahabwa umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda ihita ishyirwa muri ‘Rond-Point’ y’Umujyi wa Kigali, ikamurikirwa abanyarwanda n’abandi.

 

Siko byagenze, kuko iyi modoka itigeze igaragazwa. Bamwe bari biteze ko ubwo iyi modoka batayibonye muri ‘Rond-Point’ bayibonera mu Intare Conference Arena, ariko siko byagenze kuko iyi modoka itigeze yerekanwa ubwo Nshuti Divine Muheto yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda 2022.

 

Byari bisanzwe bimenyerewe kandi ko umukobwa utsinze ahita yerekwa imodoka, ndetse agafatwa amafoto ayicayemo n’ibindi, ariko siko byagenze.

 

Iminsi 45 irashize Nshuti Divine Muheto wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022 atarahabwa imodoka yatsindiye, ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 18 na 20 Frw