Rwandair yajyaga ENTEBE muri Uganda yakoze impanuka

Rwandair yajyaga ENTEBE muri Uganda yakoze impanuka

  • Indege ya Rwandair yaguye mu gishanga kubera kutabona neza ikibuga

Apr 20,2022

Mu gitondo cyo kuri uyu wagatatu tariki ya 20 Mata 2022 , RwandaAir yari yerekeje ku kibuga k’indege cya ENTEBBEE muri Uganga , yaguye mu gishanga ubwo umu Umupilote yahuraga n’ikirere kibi akabura Udutara Tumufasha Kumenya aho Amanukira .

 

Mu butumwa ubuyobozi bwa sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Rwanda banyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter batangaje ko iyi ndenge yahuye n’ikibazo k’ikirere igakora impanuka ikagwa mu gishanga ariko ko ntamuntu n’umwe wakomerekeyemo cyangwa ngo ahure n’ikibazo.

Biravugwa ko umupilote byabaye ngombwa ko agwa ahegereye igishanga kubera ko atabashaga kubona neza udutara tumufasha kubona ikibuga cyo kugwamo kubera igihu cy’inshi cyari mu kirere.