Biravugwa: Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports yaguzwe akayabo na Yanga Africans

Biravugwa: Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports yaguzwe akayabo na Yanga Africans

  • Abedi yaguzwe miliyoni 88RWF

  • Bigirimana ashobora kwerekeza muri Yanga Africans

Apr 20,2022

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aremeza ko Bigirimana Abedi umaze imyaka ibiri akinira Kiyovu Sport yamaze kugurwa na Yanga Africans miliyoni 200 z'amashilling ya Tanzania angana na miliyoni 88, 692, 161Frw.

 

Ibi bibaye nyuma y’iminsi Hersi Ally Saidi uri mu bashinzwe kurambagiriza no kugurira Yanga abakinnyi ndetse n’umutoza w’iyi kipe, Kaze Cedric bari mu Rwanda aho bari baje gukurikirana imyitwarire y’abakinnyi b’Abarundi babiri Bigirimana Abedi ndetse na Nshimirimana Ismail bakunda kwita Pitchou  bombi bakinira Kiyovu Sport ndetse n’umunya-Cameroun Leandre Willy Onana ukinira Rayon Sports.

 

Nubwo amakuru ataratangazwa na Kiyovu Sport, gusa ibitangazamakuru by’i Burundi byamaze gutangaza ko Bigirimana Abedi yamaze kugurwa na Yanga Africans aho asanze mwene wabo Saido Ntibazonkiza atanzweho miliyoni 200 z’amashilingi, angana na miliyoni 88, 692, 161Frw.

 

Aba bagabo bo muri Yanga Africans bamaze iminsi bakurikira imyitozo ya Kiyovu Sport, banakurikiye umukino utahiriye Kiyovu Sport yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-0.

 

Bigirimana Abedi yinjiye muri Kiyovu Sport mu 2020 aho yayisinyiye imyaka 3, ubu akaba ari ku mpera z’umwaka we wa kabiri, asigaje amasezerano ya Kiyovu Sport y’umwaka umwe.

Bigirimana Abedi biravugwa ko yamaze kugurwa na Yanga Africans yo muri Tanzania