KNC yishongoye bikomeye kuri Kiyovu Sports nyuma yo kuyitsinda akanayitwara amafaranga

KNC yishongoye bikomeye kuri Kiyovu Sports nyuma yo kuyitsinda akanayitwara amafaranga

  • Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports

  • KNC yavuze ko Kiyovu Sports iciriritse ndetse ari abanyacyaro

Apr 16,2022

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles 'KNC', yishongoye kuri Kiyovu Sports avuga ko iciriritse ndetse ikanaba ikipe y'"abanyacyaro", nyuma yo kuyitsinda akayitwara amanota atatu n'amafaranga.

Gasogi United ejo ku wa Gatanu yari yakiriye Kiyovu Sports, mu mukino w'agapingane w'umunsi wa 23 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mbere y'uyu mukino KNC yari yawukaniye avuga ko "Kiyovu Sports ni we mwanzi ukomeye Gasogi United ifite" kuko yagiye ibahemukira kenshi, yiyemeza kuyibabaza.

Ibitego 2-0 by'umunya-Centrafrique Théodore Christian Malipangou cyo kimwe n'umunya-Tchad Hassan Gibrine byari bihagije ngo Gasogi United yongere amanota atatu ku mafaranga yagurishije mu matike yo kwinjira muri Stade.

KNC nyuma y'umukino yishongoye kuri Kiyovu Sports, ahamiriza itangazamakuru ko iyi kipe yo ku Mumena ari inyantege nke.

Ati: "Narabibabwiye no mu kiganiro n’itangazamakuru cya mbere gitegura uyu mukino. Navugaga ko na Kiyovu tutayitsinze ibitego 2 twaba duhombye, ni byo twakoze, navuze ko ari ikipe y’inyantege nke imbere ya Gasogi."

KNC yakomeje yihenura ku bakinnyi ba Kiyovu Sports barimo myugariro w'iburyo Serumogo Ally Omar ndetse n'umunyezamu Kimenyi Yves weretswe ikarita itukura, ashimangira ko baciriritse ndetse b'abanyacyaro.

Ati: "Kiyovu Sports yari ifite igitutu kuturusha, kandi ibyo narabibabwiye. Ni byo navugaga muvuga ngo nsubize Serumogo, ni gute namuvugaho yari umwe mu bakinnyi bari hasi kuri uyu mukino? Aho nari ndi nabibabwiye ko ari umukinnyi wo ku rwego rwo hasi, ni bwo akiva mu cyaro muri Sunrise ntabwo yaza ngo ahagarike ikipe nka Gasogi yavukiye mu Mujyi, ahantu umujyi uvuka hafi y’i Rusororo nshuti zanjye."

"Serumogo yabibonye, ngira ngo yakinnye nk’iminota itatu ahita ava mu mukino, mwabonye Kimenyi Yves nababwiraga y’uko ari umukinnyi uciriritse ngereranyije we na Gaël [Cuzuzo]. Mumbabarire kuvuga ngo uyu munsi twavuze ku bakinnyi ariko bigaragara ko uyu munsi Gaël yari hejuru ya Kimenyi."

KNC kandi yanagarutse ku kibazo yagiranye na perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, avuga ko ubu byarangiye ndetse biyunze kuko yihoreye mu kibuga.

Ati: "Juvenal namuhobeye birarangiye, navuze ko ndi bwihorere mu kibuga ubu ndabikoze. Ndamuhobeye ndavuga ngo birangirire aha, nta n’ibindi, ubu noneho Kiyovu tuyikuye mu makipe atari mu nshuti zacu, ubu ni inshuti yacu."

Gutsinda Kiyovu Sports byatumye Gasogi United ifata umwanya wa cyenda n'amanota 26, mu gihe iriya kipe yo ku Mumena ikiri ku mwanya wa mbere n'amanota 50.