Ibyihutirwa wakora  bikakurinda kwandura igihe wateye akabariro n'umuntu ufite ubwandu bwa SIDA ukaba ukeka ko yaba yakwanduje

Ibyihutirwa wakora bikakurinda kwandura igihe wateye akabariro n'umuntu ufite ubwandu bwa SIDA ukaba ukeka ko yaba yakwanduje

  • Uko wakwirinda kwandura nyuma yo kuryamana n'umuntu wanduye Virusi ya SIDA

  • Imiti irinda kwandura virusi ya SIDA

  • Agakoko ka SIDA

Apr 14,2022

Ushobora kwisanga wateye akabariro n'umuntu wanduye agakoko gatera SIDA ubizi cyangwa utabizi ukaba ukeka ko yaba yakwanduje. Niba ibi bikubayeho dore icyo ugomba guhita ukora mu gihe kitarenze amasaha 72 bibaye(iminsi 3).

Niba ukeka ko wanduye virusi ya SIDA ugomba kwifashsha imiti izwi nka  post exposure prophylaxis (PEP). Ugirwa inama yo gufata iyi miti igihe uzi neza ko uwo mwateye akabariro yamaze kwandura virus ya SIDA.

Kugirango iyi miti ikore neza ni byiza kuyifata vuba cyane ukirangiza igikorwa kuko uko utinda kuyifata bikongerera ibyago byo kuba yananirwa kukurinda bikarangira na we wanduye kabone n'ubwo waba wayinyweye.

Ikitonderwa:

Iyi miti ishobora kutakirwa neza n'umubiri ibizwi nka "side effect", ikindi ni uko iyi miti itarinda 100% by'abayifashe kwandura virusi ya SIDA.

Ugomba kuzirikana ko kwifata byakwanga ugakoresha agakingirizo ari yo ntwaro yonyine yizewe izakurinda kwandura Virus itera SIDA.

Ucyo wakora igihe ukeka ko wanduye agakoko gatera SIDA

Icyo ugomba guhita ukora ni ukugana ikigo nderabuzima cyangwa ibitaro bikwegereye ukabwira muganga uko byifashe. Abaganga bazakubaza ibibazo runaka maze abe ari bo bememza ko wafata iriya miti cyangwa udakwiriye kuyifata.

SRC: nidirect.gov.uk

Tags: