USA: Umuntu witwaje intwaro yateye gerenade anarasa abantu 33 bar muri gari ya moshi

USA: Umuntu witwaje intwaro yateye gerenade anarasa abantu 33 bar muri gari ya moshi

Apr 14,2022

Kuwa Kabiri w'iki cyumweru, umuntu utaramenyekana yarashe amasasu y'imbunda nto i Brooklyn ho muri leta ya New York, imwe mu zigize Zunze Ubumwe z'America, abantu bagera kuri 33 babikomerekeramo.

 

Umuyobozi w'iperereza rya NYPD, James Essig, yatangarije ikinyamakuru CNN ko ukekwaho kuba yararashe i Brooklyn yafunguye grenade y'umwotsi muri gari ya moshi anarasa imbunda inshuro 33.

 

Komiseri wa NYPD, Keechant Sewell, yatangaje ko mu bakomeretse nta n'umwe urembye byo gutuma atakaza ubuzima, anizeza ko abarwayi bose babonewe uburyo bwo kwitabwaho byihuse.

 

Sewell yavuze ko bari gushakisha abagizi ba nabi, ati "Turabizi ko iki kibazo gihangayikishije abanya New York. Ntidushobora kwibagirwa abahohotewe muri uyu mujyi. Tuzakoresha ibishoboka byose kugira ngo dushyikirize ubutabera abakomeje guhiga abenegihugu ba New York. ”

 

Uwarashe wahise ahunga inzira ya Gari ya moshi ibi byabereyeho, yashushanyirijwe polisi n'abamubonye, aho bavuze ko ari umwirabura ufite uburebure n'umubyibuho uringaniye kandi yari yambaye ikote ry'icyatsi.

 

Komiseri wungirije mu biro bya Polisi ya FDNY, Laura Kavanagh, yatangaje ko mu bakomeretse 33, abantu 10 ari bo barashwe amasasu, abandi bagakomeretswa n'ibyotsi cyangwa kugwa hasi ubwo bahungaga igitero.

 

Umugenzi witwa Hourari Benkada, w'imyaka 27 yavuze ko yari yicaye iruhande rw'uwari witwaje imbunda wanamurashe mu ivi ubwo yageragezaga guhunga. Nyuma yo kubagwa ati " Ubu ni bwo bubabare bukabije ngize mu buzima bwanjye bwose. "

 

Source: CNN