#Kwibuka28: Abatuye Denmark bahuriye mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu mu gikorwa cyo Kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994

#Kwibuka28: Abatuye Denmark bahuriye mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu mu gikorwa cyo Kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994

Apr 13,2022

Mu Nteko Ishinga Amategeko ya Denmark habereye igikorwa cyo Kwibukaa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikowa cyahuje Abanyarwanda batuye muri uki Gihugu ndetse n’ishuti zabo.

 

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 11 Mata 2022 witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Denmark, abakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’iki gihugu, Ambasaderi w’u Rwanda muri Denmark, Dr Diane Gashumba.

 

Wanitabiriwe kandi n’Abanyarwanda bavuye hirya no hino ku Mugabane w’i Burayi ndetse n’inshuti zabo, abahagarariye ibihugu byabo muri Denmark ndetse n’abarimu bo muri kaminuza zitandukanye muri iki gihugu.

 

Ibiganiro byatanzwe muri uyu muhango byibanze ku mateka na politike mbi byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu batanze ibiganiro harimo Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Denmark, Dr Diane Gashumba yavuze ko abitabiriye iki gikorwa beretswe inzira u Rwanda rurimo yo kwibuka no kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Ati “Babashije gusangiza abandi uburyo igihugu gishobora kuva mu mahano nk’ayo twaciyemo ariko kubera imiyoborere myiza igihugu kikabasha kwiyubaka, igihugu kikabasha gutanga ubutabera nk’uko bikwiye kutihanganira Jenoside ariko na none kikaba igihugu kiganisha ku bwiyunge bw’Abanyarwanda, mu kutavangura no guha uburenganzira buri Munyarwanda.”

 

Josine Kanamugire uyobora Ibuka muri Suède na we wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko kuba uyu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Denmark ari ikimenyetso gikomeye ko amateka yagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe Abatutsi ari kumvwa kugirango abere isomo n’abandi ntibizongere kubaho ukundi, kandi ni n’uburyo bwo kubona uruvugiro ku barokotse iyi jenoside.

 

Ati “Kwibuka ku nshuro ya 28 bigakorerwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Denmark ni igikorwa nka Ibuka ya Suède twishimiye kuko biraduha icyizere ko amateka yacu arimo ahabwa agaciro turimo turabona amahuriro yo kuvugiramo, aho twigisha ndetse tugatanga ubuhamya bwacu kugira ngo bubere isomo abandi, kugira ngo ibyabaye bitazagira n’ahandi biba.”

 

Ibi Kanamugire abihuriyeho na Mwiciramitali Daddy de Maximo umwe mu Banyarwanda bitabiriye iki gikorwa bakanagira n’uruhare rukomeye mu kugitegura.

Src: Umuryango