Ukraine: Hafashwe ukekwaho kugambanira ingabo za Ukraine ku z'Uburusiya

Ukraine: Hafashwe ukekwaho kugambanira ingabo za Ukraine ku z'Uburusiya

  • Ukraine yataye muri yombi umugambanyi witwa Medvedch

  • Zelensky arasaba uburusiya kubaha imbohe zabo maze nawe akabuha Medvedch

  • Intambara yo muri Ukraine

Apr 13,2022

Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Voloymr Zelensky yatangaje ko urwego rw’umutekano rwa SBU rwataye muri yombi umunyapolitiki ukomeye ,Viktor Medvedchuch ukekwaho kugambanira igihugu, akorana n’ingabo z’u Burusiya zikomeje kugaba ibitero.

 

Perezida Zelensky kuri uyu wa 12 Mata 2022 yashyize hanze ifoto ya Medvedchuk yambaye impuzankano y’Igisirikare cya Ukraine , n’amapingu.

 

Ubutumwa yashyize ku rubuga rwa Facebook ku ifatwa ry’uyu munyapolitiki yagize ati ”Operasiyo idasanzwe yakozwe na SBU. Mwakoze neza, amakuru arambuye arakurikiraho. Ikuzo kuri Ukraine”.

 

Nyuma y’amasaha agara kuri 4 ,Perezida Zelensky yasobanuye ko Medvedchuk asanzwe ari umurusiya yafashwe yambaye impuzankano y’Igisirikare kandi atari umusirikare. Ati ”Niba Medvedch yihitiyemo impuzankano y’igisirikare, yogonzwe n’amategeko y’ibihe by’intambara”.

 

Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye u Burusiya ko bwarekura abasirikare ba Ukraine bwagize imbohe ,kugirango na Medvedchuk arekurwe ati ”Ndasaba u Burusiya ko bwaduha abahungu n’abakobwa bwacu,natwe tukabushyikiriza uyu muntu”.

 

Uyu munyapolitiki yari yatawe muri yombi mu mwaka ushize akurikiranrwaho ubugambanyi , ariko aza gucika muri Gashyantare 2022 ubwo ingabo z’u Burusiya zatangizaga ibitero muri Ukraine.