Musaza we ni we uzamuha umusokoro! Uwingabire Chantal arasaba ubufasha bw’amafaranga ngo abone uko ajya kwivuza mu Buhinde kanseri yo mu maraso

Musaza we ni we uzamuha umusokoro! Uwingabire Chantal arasaba ubufasha bw’amafaranga ngo abone uko ajya kwivuza mu Buhinde kanseri yo mu maraso

  • Afite umwana muto umukeneye, gukira kwe byamuha amahirwe arimo no kurera uwo mwana

  • Mu Buhinde niho bamwohereje, arasabwa miliyoni 8Frw ngo abashe kwivuza, aragukeneye kandi nta mafaranga aba macye

Apr 11,2022

Umukobwa w’imyaka 26, Uwingabire Chantal urembejwe na kanseri yo mu maraso arasaba buri umwe kumufasha ngo abone uko ajya kwivuriza mu Buhinde kanseri yo mu maraso imurembeje, aho azajyana na musaza we uzamuha umusokoro n’umurwaza.

 

Gufasha iteka si uko wowe uba udakeneye gufashwa, ahubwo bisaba kwigomwa icyo wari ukwiye ukagiha undi ukamwigurana. Mu buzima rero bwa buri munsi haba hari ibibazo, ariko iyo bigeze ku burwayi  bikaba ibindi. Kuri ubu umukobwa uvuka mu Bugesera Chantal, wanyuze mu mavuriro anyuranye mu Rwanda arasaba ubufasha.

 

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA dukesha iyi nkuru yagize ati: ”Mfite imyaka 26 nkaba nararwaye kanseri yo mu maraso yo mu bwoko bwa ‘acute myeloid leukemia’, Natangiye ndwara umutwe njya kwivuza biza kuvamo anjine bampa ibitaro i Nyamata. Mu gihe cyose namazeyo uburwayi bwanjye bwari butaramenyekana, babonye nkomeje kuremba banyohereza i Kanombe bapimye basanga mfite ikibyimba mu muhogo bampa imiti.”

 

Yongeraho ati: ”Mbonye ntacyo iri kumarira kandi haciyeho igihe njya kwa Kanimba, ni we wabonye kanseri anyohereza muri CHUK na bo bakoze ibizamini basanga ni kanseri, bashatse kunyohereza muri FAISAL ariko ubwishingizi nkoresha buba imbogamizi kuko bashakaga ko nivuza ijana ku ijana kandi ntabona ubwo bushobozi.”

 

Agaruka ku buryo yoherejwe mu Buhinde ati: ”Nyuma ariko n’ubwo nari ndwariye CHUK, ibizamini byanjye byoherejwe muri FAISAL basanga ni kanseri yo mu maraso ariko yamaze no kugera mu magufa, ni bo bemeje ko igishoboka ari ukuba nahindurirwa umusokoro.”  

 

Nyuma n’ubwo bwose ubwishingizi rusange bwa Mutuelle de Santé butari butume abona uko ajya kwivuza, ariko RSSB na MINISANTE bafatanije bamwemereye kumuvuza mu Buhinde kuko ariho honyine babasha kumuvura, ariko hasigara ikibazo cya tike n’uburyo bwo kubayo.

 

Ati: ”Nyuma y’uko hamenyekanye indwara mfite, MINISANTE yanyemereye kuba yamfasha kwivuza mu Buhinde ariko bansabye gushaka tike izanjyana na musaza wanjye uzampa umusokoro kimwe n’umurwaza, n’ibizadutunga, dukoze imibare y’igihe tuzamarayo twasanze hakenewe miliyoni 8Frw, nkaba nsaba ubufasha bw’amafaranga ngo mbashe kwivuza.”

 

Ubusanzwe Chantal yize mu ishuri ry’INDANGABUREZI mu Ruhango, aho yasoreje mu ishami rya Electronic Telecommunication kuri ubu kandi afite umwana umwe w’umukobwa. Kugeza ubu amafaranga atangwa binyuze ku rubuga rwa ‘saveplus’. Kubindi bisobanuro wahamagara nimero ya Telefone:+250788709004 inanyuzwaho nayo ubufasha, ibaruye kuri Ufitese Henriette kimwe n’uko wamwandikira kuri email:  [email protected].

 

KANDA HANO UTANGE UBUFASHA BWAWE KURI UWINGABIRE CHANTAL UDWAYE KANSERI YO MU MARASO

 

Uwingabire Chantal arasabwa kujya kwivuza muri uku kwa gatanu 

Yari umukobwa wishimye mbere yo gufatwa n'uburwayi wamufasha akongera kugira ubuzima buzira umuze.

NUBWO UTATANGA AMAFARANGA KORA SHARE IYI NKURU IGERE KURI BENSHI BASHOBOKA URABA UKOZE IGIKORWA CY'URUKUNDO

Tags: